in

Umuhanzi w’umurundi Kidumu Kibido uherutse gutaramira mu Rwanda arashinjwa ubujura

Umuhanzi w’umurundi Kidumu Kibido uherutse gutaramira mu Rwanda arashinjwa ubujura.

Umuhanzi w’umurundi Jean-Pierre Nimbona wamenyekanye nka Kidum Kibido arashinjwa na Gérard Bukuru uzwi nka Bucky John gukoresha igihangano cye nta burenganzira abiherewe ibifatwa nk’ubujura.

Gérard Bukuru [Bucky John] w’imyaka 70 avuga ko indirimbo ‘Intimba y’urukundo’ yayikoze mu 1988 gusa yatunguwe no kumva ko Kidum yayiririmbanye na Cédrick Bangi mu 2003 ubwo bari muri Kenya kandi nta burenganzira babifitiye.

Gérard Bukuru aganira n’ikinyamakuru Iwacu cy’i Burundi, yatangaje ko ari kwishyuza Kidum Kibido miliyoni 40 z’amafaranga y’i Burundi nk’inyishyu y’amakosa yakoze.

Iyi ndirimbo ‘Intimba y’urukundo’ yasohotse kuri album Shamba mu 2003 ikozwe na Kidum afatanyije na Cédrick Bangi.

Bukuru yavuze ko yigeze kuganira na Kidum amwemerera ko bazakorana indirimbo igahwana n’inyishyu yagombaga kumuha gusa ibyo bumvikanye byarangiye bidakozwe.

Ibi nibyo byatumye Bukuru yitabaza inkiko kuri iki kibazo.

Gusa Kidum Kibido yavuze ko indirimbo ‘Intimba y’Urukundo’ yakozwe na Orchestre Imvumero nawe yaririmbagamo.

Ati “ Iriya ndirimbo ni iya Orchestre Imvumero yari iyobowe na Radjabu Ingabire uzwi nka Nasubiri tubana i Nairobi ndetse na Sadi Kinunda wacurangaga, kiriya gihe cyacu amatsinda y’abahanzi ni yo yari azwi cyane aho kuba umuhanzi ku giti cye.”

Uru rubanza ruri mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ntahangwa , bivugwa ko rwanahamagaje Kidum ku wa 1 Werurwe 2023.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ihora mu matsinda y’imikino Nyafurika irifuza gusinyisha icyarimwe Essomba Onana na Joachiam Ojera

Mutesi Jolly yabaye igitaramo kuri Twitter nyuma yo gutangaza ikintu agiye gutangira gukora ntikivugweho rumwe na benshi