in

Iki nicyo abakobwa bose bakorera abahungu bigize nka Abdul uri kurira ayo kwarika

Umusore w’umunyakenya witwa Rajab Abdul ari kurira ayo kwarika nyuma yaho umugore bari bafitanye abana babiri ndetse yigeze no gufata ari kumuca inyuma akamubabarira amutaye akigendera ,bitewe no guhomba kwa buzinesi yabo.

Uyu musore avuga ko mbere y’ibihe bya guma mu rugo yatangiye buzinesi yo gucuruza imbuto n’umugore we ndetse igenda neza ku buryo baje no kugera ubwo bafungura resitora , icyakora ubwo hazaga ibihe bya guma mu rugo batangiye guhomba ndetse bitangira no gushyira agatotsi mu mubano we n’umugore we.

Rajab akavuga ko hari nubwo umugore we yigeze ku mucyeba akoresheje icyuma amuziza kuba  yari amubajije niba yapimye ibiro by’inyama babazaniye ngo amenye ingano y’amafaranga yishyura, icyo gihe aramubabarira bariyunga.

Nyuma nabwo ngo yigeze gutaha atunguye umugore we amusanga aryamanye nundi mugabo mu buriri ariko nabwo aramubabarira kuko ngo yifuzaga ko barerana abana babo bagakura ,icyakora ngo ejo bundi Rajab yasanze umugore yamutaye mu nzu ndetse yajyanye n’ibintu byose byo mu nzu nyuma yo kubona ko ibyo bakoraga byahombye.

Abdul yari agifite inkovu yatewe n'umugore we ubwo yamuteraga icyuma
Abdul yari agifite inkovu yatewe n’umugore we ubwo yamuteraga icyuma

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abanyarwanda batuye muri Bénin bagiye kwakira ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yageraga i Cotonou muri iki gihugu – AMAFOTO

Mama Nick wamenyekanye muri filime City Maid yakoze impanuka iteye ubwoba