Abakoresha Imbuga Nkoranyambaga by’umwihariko abo ku rubuga rwa Instagram batunguwe n’ifoto ya Shaddy Boo akiri umwana muto, aho benshi bemeje ko yahoze ari mwiza kuva kera.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023 nibwo Uwimbabazi Shaddia wamenyekanye nka Shaddy Boo yashyize hanze ifoto ubwo yari umwana maze ikurikirwa n’ibitekerezo byinshi by’abantu batandukanye.
Shaddy Boo ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda ndetse akaba ari we uyoboye ibyamamare byo mu Rwanda mu gukurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram, aho afite abamukurikira barenga miliyoni.

Sha nubundi urabonako yari I slay Kandi akiri umwana, ese yabikuye kuri inde muri family yabo
Hahaaa ntawamenyako umwana nkuyu azavamo slay umumansuzi pe uburere buruta ubuvuke