in

Icyumba kizigenza Lionel Messi yararagamo kigiye kwimurirwa mu nzu ndangamurage

Messi asoma igikombe cy'Isi

Kaminuza yo muri Qatar yatangaje ko igiye gushyira icyumba cyarawemo na Lionel Messi mu nzu ndangamurage.

Messi asoma igikombe cy’Isi

Iminsi 10 irirenze igikombe cy’Isi cya 2022 kirangiye aho cyatwaww na Argentina itsinze Ubufaransa penaliti 4-2, nyuma y’uko kirangiye ibisigisigi byacyo n’ubu biracyari mu mitwe y’abanu cyane cyane inkuru za kizigenza Lionel Messi wafashije Argentina gutwara igikombe cy’Isi ndetse na we ubwe akaba umukinnyi mwiza w’irushanwa.
Icyumba kizigenza Lionel Messi yararagamo kigiye kwimurirwa mu nzu ndangamurage

Nyuma y’uko Lionel Messi yegukanye igikombe cy’isi yagiye aca uduhigo aho nk’ifito ye afite igikombe cy’isi yabaye ifoto yakunzwe (likes) cyane kuva Instagram yabaho. Messi noneho mu rwego rwo kumuha icyubahiro kaminuza yo muri Qatar yatangaje ko icyumba uyu mukinnyi yararagamo ubwo yari ari mu mikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri iki gihugu, igiye kukimurira mu nzu ndagamurage nto.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru wa RBA yasezeranye n’umukunzi we (video)

Umukinnyi w’umunyarwanda agiye gukinana na Lionel Messi