in

Ibyo kwa Diamond ubirya wabiruhiye! Umuhanzi D Voice uherutse gusinya muri Wasafi yavuze iminsi yamaze asoma amasezerano ndetse n’ibyo yategetswe gukora nyuma yo kwandika indirimbo 30 zikaba imfabusa

Umuhanzi D Voice uherutse gusinya muri WCB, yatangaje ko yamaze iminsi itatu asoma amasezerano mbere yo gusinya, yemeza ko mu ndirimbo 30 yahaye Diamond Platnumz kugira ngo bacagure izizajya kuri album ye, yahisemo indirimbo imwe gusa amutegeka kwandika izindi.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye na Wasafi Tv, D Voice yatangaje ko yandikiraga indirimbo abahanzi bakomeye bo muri Tanzania ariko yatunguwe no kumva Diamond amubwira ko indirimbo yandika zitari ku rwego rwa Wasafi amusaba kongera gutangira kwandika izindi bundi bushya.

Nyuma yo kongera guhera kuri zeru, D Voice yanditse indirimbo zigize album ye ariko ari muri Wasafi yarasinye barumvikanye byose habura gutangazwa anafashwa n’abandi bahanzi babarizwa muri Wasafi bandika indirimbo zose ziri kuri album Swahili Kid.

D Voice w’imyaka 19 yasinye muri Wasafi bigizwemo uruhare na Zuchu wumvishe ubuhanga bwe hanyuma akamukunda akiyemeza kumufasha kugira ngo asinye muri iyi nzu  ya Wasafi.

Yavuze ko kandi yamaze iminsi 3 asoma masezerano y’imikoranire ye na Wasafi kugira ngo azasinye ibyo yumvishe neza mu rwego rw’uko mu minsi iri imbere yateza rwaserera atarumvishe neza ayo masezerano yasinye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mfite ishyamba i Huye ndarigurisha ariko uyu mutoza atuvire mu ikipe”! Abafana ba APR FC bariye karungu (Reba amashusho)

Inkuru y’akababaro! Uwabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda yitabye Imana