in

Ibyaranze umunsi wa 4 muri Champions League !

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ndetse no kuwa gatatu, imikino ya UEFA Champions League yakomezaga. Imikino yatangiye kuri uyu wa kabiri aho yaranzwe na byinshi; Christiano Ronaldo yarokoye ikipe ya Manchester United mu mukino banganyijemo ibitego 2-2 n’ikipe yo mu gihugu cy’ubutaliyani ya Atalanta. Rutahizamu w’umunya Portugal akaba yabashije kunyeganyeza inshundura inshuro ebyiri mu mukino wagoye cyane umukinnyi Paul Pogba. Muri iri tsinda rya F kandi, ikipe ya Young Boys ya Eliah Meschack wakiniye RDC mu mikino ya CHAN yabereye mu Rwanda yari yasuye ikipe ya Villareal yo muri Spain itsindwa ibitego bibiri ku busa.

Mu itsinda E ikipe ya Bayern Munich yo mu budage yihanangirije bikomeye ikipe ya Benfica aho yayitsinze ibitego bitanu kuri kimwe aho rutahizamu w’umunya Pologne Robert Lewandowski yatsinze ibitego 3 mubyo Bayern yatsinze. Barcelone yitegura kwakira umutoza mushya wayo Xavi Hernandez yari yasuye Dyanmo Kiev yo muri Ukraine iyitsinda igitego kimwe ku busa(1-0).

Mu itsinda rya G, ikipe ya Wolfsburg yo mu budage yatsindiraga mu rugo ikipe ya FC Salzburg ibitego 2-1. Mu ri iri tsinda kandi, ikipe ya Sevilla yatunguwe bikomeye cyane aho yatsinzwe n’ikipe ya Lille yo mu Bufaransa mu rugo ibitego 2-1 byatsinzwe na Jonathan David kuri penaliti na Jonathan Ikone mu gihe kimwe k’impozamarira cya Seville cyatsinzwe na Lucas Ocampos.

Mu itsinda H, ikipe ya Chelsea idafite rutahizamu wayo Lukaku kubera ikibazo cy’imvune yatsinze ikipe ya Malmo yo mu gihu cya Sweeden 1-0 cyatsinzwe na Hakim Ziyech. Ikipe ya Juventus yatsinze mu buryo bukomeye ikipe ya Zenit St Petersburg yo mu gihugu cy’u Burusiya ibitego 4-2 bya Paul Dybala watsinze ibitego bibiri, Frederico Chiessa na Alvaro Morata.

Kuri uyu wa gatatu, ikipe ya Manchester City mu itsinda rya A yatsinze Club Brugge ibitego 4-1 bya Phil Foden, Riyadh Mahrez, Raheem Sterling na Gabriel Jesus. Muri uyu mukino myugariro wa Manchester City w’umunya Portugal Joao Cancelo yatanze imipira itatu ivamo ibitego. Muri iri tsinda ikipe ya Paris St Germain yanganyirije na Leipzig kwa Leipzig ibitego 2-2. Ikipe ya PSG itari ifite kizigenza wayo Lionel Messi yatsindiwe ibyo bitego byombi na Wijnaldum mu gihe ikipe ya Leipzig yatsindiwe n’umufaransa Christopher Nkuku n’umunya hongiriya Szoboszlai.

Mu itsinda B, ikipe ya AC Milan yo mu gihugu cy’ubutaliyani yanganyije na FC Porto 1-1. Ikipe ya Liverpool yongeye gutsinda ikipe ya Athletico Madrid ibitego 2-0 byatsinzwe n’umunya Senegal Sadio Mane na Diego Jota ku kibuga cya Anfield Road. Muri uyu mukino myugariro wa Liverpool Trent Alexander Arnold yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego byose bya Liverpool.

Mu itsinda rya C, ikipe ya Ajax nayo yongeye gutsinda ikipe ya rutahizamu Erling Haaland Borussia Dortmund kuri ubu uri mu mvune ibitego 3-1  aho umunya Ivory Coast Sebastian Haller yongeye kwigaragaza atsinda igitego mu irushanwa rya Champions League. Ikipe ya Sporting Club de Portugal yandagaje ikipe ya Beskitas aho yayitsinze ibitego bine ku busa(4-0) byatsinzwe na Pedro Goncalves watsinze ibitego 2, Paulinho na Pablo Sarabia.

Mu itsinda rya D, ikipe ya Real Madrid ya Karim Benzema yatsinze ikipe ya Shakhtar Donetsk ibitego 2-1 byatsinzwe na rutahizamu w’umufaransa Karim Benzema byombi ku mipira yari ahawe na Vinicius Junior. Muri iri tsinda kandi ikipe ya Inter de Mlana yo mu Butaliyani yatsinze ikipe ya FC Sheriff ibitego 3-1 byatsinzwe na Alexis Sanchez, Milan Skriniar na Marcello Brozovic.

Dore uko amakipe yatsindanye:

Abakinnye kuwa 2

Abakinnye kuwa 3

Dore uku ubu amakipe ahagaze mu matsinda yose uko ari umunani,

Itsinda rya A&B

Itsinda rya C&D

 

Itsinda rya E&F

Itsinda rya G&H

 

Abayoboye abanda mu gutsinda ibitego byinshi:

  1. Robert Lewandowski- Ibitego 8
  2. Sebastian Haller- Ibitego 7
  3. Christaino Ronaldo-Ibitego 5

Abamaamze gutanga imipira myinshi ivamo ibitego:

  1. Antony na Bruno Fernandez- imipira 5
  2. Leroy Sane – imipira 4
  3. Jude na Mbappe – imipira 3

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Tracy Agasaro wa RBA yakoreye umusore benda kurushinga nawe byagutera ishyari ryiza ryo gushaka umukunzi

Umunyarwenya Eric Omondi yihakanye kumugaragaro umukobwa uvugako babyaranye