in

Umunyarwenya Eric Omondi yihakanye kumugaragaro umukobwa uvugako babyaranye

Kumunsi wejo nibwo twabagejejeho inkuru y’umunyarwenya Eric Omondi ndetse n’umukobwa bivugwa ko babyaranye witwa Jacques Maribe bombi bomuri Kenya. aba bombi bakomeje guterana amagambo ndetse inkuru yabo ikaba iri uca ibintu muri Kenya na Africa yose muri rusange.

Aba bombi barapfa yuko umukobwa ashinja Eric Omondi tutamufasha kurera umwana babyaranye ubu akaba agize imyaka irindwi. Eric Omondi kumunsi wejo akaba yaranze kuripfana ashyira ukuri kose hanze yemezako atanze gufasha umwana ahubwo uyu mugore yanze gukoresha DNA ngo yemeze Eric Omondi ko ariwe babyarabye kandi ariwe Se wumwana. Eric Omondi yongeyeho ko atakwizera ko umwana aruwe kuko yaryamanye nuyu mukobwa ijoro rimwe gusa bahuriye ahantu mukiganiro.

Eric yagize ati “Twahuriye kuri Rafio Afurika muri 2012. nakoreraga Radio Jambo naho Jacque akorera Kiss Tv. Ijoro rimwe rero twararyamanye. Mubyukuri twabikoze ijoro rimwe kandi icyo gihe yari murukundo nundi musore witwa Sam Ogina wakoreraga KTN. TWAKORESHEJE AGAKINGIRIZO!! Nyuma y’amezi abiri Jacques yaje kumbwirako atwite, nahise mubaza uko byagenze kuko twakoresheje agakingirizo ambwirako ntacyo bitwaye kuko umubyeyi ariwe uba azi nyina wumwana”

Ibyo Eric Omondi yatangaje

Kurubu Eric Omondi akaba yifuza gukoresha DNA test kugirango amenye niba umwana aruwe maze amufashe ariko uwo babyaranye ntabikozwa.

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyaranze umunsi wa 4 muri Champions League !

Umusore yavumbuye ko uwo agiye kurongora ari mushiki we||none dore uko bigenze