in

Ibintu ushobora kuba utaramenye ku buzima bw’urukundo bwa Barack Obama n’umufasha we(AMAFOTO)

Barack Hussein Obama yabaye perezida wa 44 wa leta zunze ubumwe za Amerika, uyu ni umwirabura ukomoka ku muzungu ndetse n’umwirabura w’umunyafurika. Uretse kuba yari perezida uyu yari umugabo w’intangarugero mu rugo rwe cyane cyane iyo bigeze k’urukundo akunda umugore we Michelle nawe udasiba kugaragariza isi ko akunda umugabo we birenze.

Ese bahuye bate?

Bahura bwa mbere uyu mugore Michelle Robinson yari umukozi ushinzwe imitungo ijyanye n’ibyubwenge karemano mu kigo cy’amategeko muri Chicago. Mu mwaka wa 1989 uyu Michelle yahawe indi mirimo yo kujya kuba umujyanama w’umusore waruri kwimenyereza umwuga, uwo musore rero ntawundi yari uwitwa Barack Obama. Ibyakurikiye nyuma yaho ni amateka nkuko nabo babyivugira.

Aba bakimara guhura Michelle ntabwo yabaye umujyanama mu byerekeranye n’akazi gusa ahubwo uyu byaje no kurangira abaye umukunzi, aba bakundanye imyaka isaga itatu kugeza mu 1992 ubwo biyemezaga kubana nk’umugore n’umugabo kugira ngo urukundo rwabo rugire intego ndetse barwereke n’isi yose.

Nyamara nubwo byari uko yaba Obama ndetse na Michelle ntanumwe wabashaga kubwira ubwonko bwe ko Barack Obama bizarangira abaye perezida wa repubulika wa leta zunze ubumwe za Amerika.Amwe mu mafoto ateye ubwuzu ya Barack Obama n’umufasha we.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaya amakosa abagore bubatse bakorera abagabo babo ashobora kubasenyera.

🚨LIVE STREAMING 🚨 Perezida Kagame mu ikiganiro n’Ikipe y’Igihugu, #Amavubi ku rugendo rwayo muri #CHAN2020