Umutoza Jose Mourinho,nyuma yo gushinjwa kutamenya gukinisha abakinnyi yaguze kandi barahenze ikipe,yatangiye gushaka umuti w’ikibazo gusa umwe mu miti yavuze ko yifuza gutangira gukoresha watangaje benshi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru THESUN aravuga ko umutoza Jose Mourinho yatangaje ko abona umukinnyi Paul Pogba yavamo myugariro mwiza bityo akaba ari gutekereza ukuntu yatangira kumukinikisha muri ba myugariro,akimara kubitangaza ibi bintu byatangaje abantu benshi bitewe n’uko nta muntu numwe wakekaga ko uyu mutoza yafata icyemezo nk’icyo.