in ,

Sugira Ernest yahishuye ikintu cyamuteye ubwoba kurusha ibindi mu buzima bwe

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse n’ikipe ya Vita Club mu guhigu cya RDC yahishuye ikintu cyamuteye ubwoba mu buzima bwe ubwo yari mu kiganiro na Radio 10 ku mateka y’ubuzima bwe.

Image result

Muri icyo kiganiro Sugira Ernest akaba yarabajijwe agakoryo yumva kamubayeho mu buzima bwe maze niko gusubiza agira ati :”Mu buzima bwanjye nta dukoryo twinshi twambayeho gusa hari agaherutse kumbaho vubaha kanteye ubwoba bikomeye.”

Ubwo duheruka gutumirwa n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame ku munsi wo kwibohora njyewe n’undi muntu ntavuze izina twaragiye ducunga yahagurutse ku ntebe yari yataguriwe maze natwe tuzicaraho gusa inyuma yazo hari hari aba GP nuko batubonye bazikuramo batwicaza imbere yazo byanteye ubwoba bitavugwa gusa ntakintu batugize bahise batureka turigendera.

Sugira Ernest kandi akaba yarabajijwe n’utundi tubazwo twinshi tw’amatsiko aho avugako umukino wa mubabaje kurusha iyindi mu buzima bwe ari umukino wa 1/4 batsinzwemo na DRC muri CHAN naho igitego yatsinze cyamushimishije kurusha ibindi ni igitego cy’umutwe yatsinze Mozambique.

Sugira Ernest kandi akaba ari umufana ukomeye wa Manchester United gusa ngo yakuze yikundira Zinedine Zidane.

Irebere ibitego bya Sugira Ernest mu akinira Amavubi:

https://www.youtube.com/watch?v=inPhJ29YWec&feature=youtu.be

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu Jose Mourinho ashaka gukorera Pogba ni agahomamunwa

Jose Mourinho yaraye akoze igikorwa kidasanzwe ndetse gitangaje imbere y’abafana ba Manchester United (amafoto)