in

Ibintu 7 byatuma ubaho wishimye ubuzima bwawe bwose uramutse ubikurikije.

1 • Jyubaho wibuka ineza wagiriwe mu buzima : iyo wibuka ineza wagiriwe bituma utishyira hejuru kuko uba uzi neza aho wahoze n’uburyo wahakuwe cyangwa wahavuye ahubwo jyuharanira nawe kugurira abandi ineza ntugaho wumva ko wahora ugirirwa neza gusa.

2 • Ntukigereranye n’ abandi muri ubu buzima : ukuri k’ubuzima nuko hari abo urusha ubushobozi n’ababukurusha ikindi ukwiye kumenya kuri iyingingo nuko kwigereranya n’abandi bituma umuntu atagira intego ze bwite ibi bishobora kumuzanira gusesagura bitewe nuko akora icyintu ngo nuko narunaka yagikoze icyiza rero nakubwira iga kuguma ukuri, kuko hari abifuza kuba nkawe maze ukore usabe Imana cyangwa icyo wizera kuguha ibyo wifuza.

3 • Ntukagirire umuntu n’umwe ishyari : kuko ishyari burya ribuza niraryo amahoro no guteka bikaba byatuma anakora amakosa kubera ishyari Kandi akicuza nyuma ibi bishobora no ku kuzanira umuvumo uturuka ku Mana kuko uba uyeretse ko yibeshye kubyo yahaye mugenzi wawe uhinyuye ibyo yaguhaye.

4 • Ntukavuge umuntu nabi : Yaba yarakugiriye nabi cyangwa umuziho ubugome icyiza ni ukumureka kuko ibi bitera umutima guhora wishinja ibyaha ngo iyo mbireka ati none byankoraho Kandi ujye wibuka ko akarenze umunwa karushya ihamagara.

5 • Jya wirinda kubaho ubuzima bw’ibinyoma  : Ikiza gitanga amahoro muri buno buzima ni ukuba uwo uriwe ugukunze akagukunda ukwanga akakwanga kuko nushaka kubaho ubuzima butari ubwawe bizatuma uhitamo gukoresha ibyabandi Kandi uzahorana intugunda ku mutima n’ubwoba bwuko bazakuvumbura.

6 • Jya wirinda ibinyoma mu buzima bwawe : Ingaruka mbi z’umunyacyinyoma nuko iyo bimenyekanye atakarinzwa icyizere ndetse na zimwe mu ncuti ze zikamureka kuko baba bari babanishijwe n’ikinyoma ikindi Kandi uyo wamenyereweho ibinyoma niyo wavuga ukuti ntawukwizera.

7 • Iga kunyurwa nibyo ufite uyu munsi urwane no kubona ibindi munzira nzima : umuntu utanyurwa ahorana agatima karehareha ndetse ashobora no kwiba kimwe mu bintu ukwiye kumenya muri ubu buzima nuko ntacyintu nakimwe cyatuma inzara cyangwa inyota ikuguhemo ariko ugomba no kumenyako hari Igihe cyanyacyo cyo kubishira niba uri mugifi ntacyo wakora ngo ube muremure , niba urinzobe nawe ntacyo wakora ngo ube igikara icyiza ni ukwishimira uwo uriwe.

Icyo ukwiye kwibuka nuko Imana itarenganya uruwo ishaka ko ubawe jyuyishima uyisabe Kandi wizere ibyo wayisabye mu gihe gikwiye uzabibona.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimye cyane umutoza Julien Mette kubera ikintu yabakoreye bari barabuze ku bandi batoza babanje

Urukundo rwa Nyambo na Titi Brown rwatangiriye muri gereza! byinshi ku rukundo rwa Titi na Nyambo (TN)