in

Urukundo rwa Nyambo na Titi Brown rwatangiriye muri gereza! byinshi ku rukundo rwa Titi na Nyambo (TN)

Urukundo rwa Nyambo na Titi Brown rwatangiriye muri gereza! byinshi ku rukundo rwa Titi na Nyambo (TN)

Nkuko bisanzwe ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru, ku ma televiziyo ndetse n’amaradiyo bitandukanye ntihajya habura inkuru y’urukundo ivuga cyane bitewe na couple igezweho muri iyo minsi. kuri ubu inkuru y’urukundo iri imbere ni iya Titi Brown umubyinnyi wabigize umwuga ndetse na Nyambo Jessica umukinnyi wa filime ubizobereyemo.

Iyi couple ushaka wayita TN (Titi na Nyambo). uyu musore ndetse n’iyi nkumi baherutse kugaragara mu mashusho bishimanye ku kiyaga cya Kivu ubwo bari bahasohokeye ku munsi w’abakundanye uzwi nka St Valentine uba kuwa 14 gashyantare.

Aba bombi basaga nkabari mu munyenga w’urukundo nubwo buri wese yagiye abyitarutsa, ariko indoro ikabatamaza. Titi ubwo yabazwaga ibyabo, yavuze ko bari bari gukora challenge y’indirimbo ya Criss Eazy, Kevin Kade ndetse na Phill Peter igiye gusohoka, ndetse na Nyambo yunga mu rye.

Gusa amakuru ahari kandi yizewe nuko aba bombi bakunda, ndetse amakuru avuga ko ibyabo byatangiriye muri Gereza ya Mageragere  ubwo Nyambo Jessica yari yagiye gusura Titi Brown ubwo yari hafi gufungurwa.

umwe mu nshuti za hafi yabo yaganiriye n’Inyarwanda ducyesha iyi nkuru ahamya iby’urukundo ruru kugurumana hagati yaba bombi.

yagize ati”Yego barakundana rwose! Nonese ntubona ko rwatangiye kubatamaza? Bari baravuze ko bitazigera bijya mu itangazamakuru ndetse babanje kubyirinda ariko muri iyi minsi batangiye gutsindwa.

Twebwe dusanzwe tubizi ko bakundana ntibagisigana,aho umwe ari n’undi aba ahari byumwihariko iyo habayeho gusohokana”.

Uyu muntu yavuze ko ikipe ya Giti Business Group iba iri hafi ya Titi Brown, idasiba kuvuga iby’urukundo rwabo.

Yavuze ko urukundo rw’aba bombi rwatangiye ubwo Titi Brown yari afunzwe.Yagize ati “Erega buriya batangiye gukundana ubwo Titi Brown yari ari hafi gufungurwa, Nyambo Jesca yamusuye no muri Gereza i Mageragere, byashoboka ko byaba byarakoze Titi Brown ku mutima atangira kubishyiramo imbaraga.

Afunguwe rero byahise biba akarusho batangira gusohokana kenshi, bavugana kenshi natwe tugera aho turabimenya. Turabizi ko bakundana rwose”.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 7 byatuma ubaho wishimye ubuzima bwawe bwose uramutse ubikurikije.

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza inkuru nziza ku kintu abakunzi bayo bahoraga bayisaba