in

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimye cyane umutoza Julien Mette kubera ikintu yabakoreye bari barabuze ku bandi batoza babanje

Abakinnyi ba Rayon Sports bashimye cyane umutoza Julien Mette kubera ikintu yabakoreye bari barabuze ku bandi batoza babanje

Ikipe ya Rayon Sports irasubikura imyitozo kuri uyu wa mbere yitegura umukino wo kwishyura w’igikombe cy’amahoro izakiramo ikipe ya Vision FC ikina shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Ni umukino uzakinwa kuri uyu wa kabiri nubwo amahirwe menshi afitwe na Rayon Sports nyuma yo gutsinda umukino ubanza ibitego 2-0 ariko uzaba ari umukino mwiza.

Umutoza Julien Mette ukomeje kwerekana ko ari mu mwuka mwiza n’abakinnyi ba Rayon Sports, ubwo umukino wa Etoile De L’Est warangiraga yahise asaba ubuyobozi ko bareka abakinnyi bakajya ku ruhuka bakazagaruka mu myitozo kuwa mbere uyu munsi abakinnyi barishima cyane bitera hajuru nubwo ubuyobozi butabyifuzaga ko bahabwa ikiruhuko.

Ubundi icyatumye abakinnyi bishima ni uko akenshi iyo ikipe ifite umukino kuwa kabiri mu cyumweru hagati ntabwo abakinnyi bapfa kubona ikiruhuko ariko uyu mutoza yarabikoze ndetse anabwira abakinnyi ko imyitozo iri uyu munsi iraba imyitozo yoroheje cyane.

Julien Mette yakaniye cyane igikombe cy’amahoro kuko niho ubona hari amahirwe yo gutwara igikombe. Ikigaragaza ko iki gikombe agishaka ni uko abakinnyi barimo Mitima Issac, Muhire Kevine bose yari yabaruhukije kuri Etoile De L’Est.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Kigali hageze imashini ifasha abantu kugira uruhu rwiza ruzira ibiheri n’iminkanyari ku mafaranga make cyane

Ibintu 7 byatuma ubaho wishimye ubuzima bwawe bwose uramutse ubikurikije.