in

Ibicu byatanze ikimenyetso cy’uko Imana ari umugore muri Turikiya!

Mu kirere cy’Igihugu cya Turikiya (Turkey) mu mujyi wa Bursa , ibicu biri mu ibara rya Pink ,byatunguye benshi bituma bamwe banavuga ko ibi bicu byari byikoze mu ishusho y’imyanya ndangatsina y’umugore , bituma hari abavuga ko ari ikimenyetso cy’uko Imana ari umugore.

Ni ibicu byagaragaye mu gitondo cyo kuwa kane tariki 19 Mutarama 2023 ,nkuko inkuru dukesha New York Post ibivuga , nyuma yuko hasakajwe amafoto agaragaza ibyo bicu hari abavuze ko bidasanzwe bitewe n’ibara byari bifite ,ariko kandi n’uburyo byasaga nk’ibyishushanyije mu ishusho itangaje.

Uwitwa Gillian Anderson abinyujije ku rubuga rwa twitter yagize ati:” iki niba atari ikimenyetso sinzi icyo aricyo , (Imana ni umugore) ”  Uyu Gillian yavugaga ko bitewe n’uburyo ibi bicu byari byikoze mu ishusho y’imyanya y’ibanga y’abagore  bishoboka ko ari ikimenyetso cyiza cy’uko Imana yaba ari umugore ,, ni mu gihe undi watanze igitekerezo kubyo Gillian yaramaze kuvuga yagize ati:” man , nanga ibitekerezo byanjye byanduye , nyeneye kurekera kureba filime z’urukozasoni” 

Icyakora nubwo ibi byose byavuzwe , wasangaga ari ibitekerezo bya bantu ku giti cyabo bavuga ko iki cyaba ari ikimenyetso cy’uko Imana ari umugore, ni ibicu byateye urujijo kuko byamaze ngo igihe cy’isaha bitarafata indi shusho itandukanye niyo byari byikozemo.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko ibicu byari byikoze mu ishusho y'imyanya ndangagitsina y'umugore
Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko ibicu byari byikoze mu ishusho y’imyanya ndangagitsina y’umugore

source: The New York Post

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamuherekesheje incyuro! Umutoza wa Brighton yifatiye ku gahanga Trossard wamuteye umugongo akijyira muri Arsenal

Ingurube yahindukiranye uwari ugiye kuyibaga maze iramwivugana