in

Ingurube yahindukiranye uwari ugiye kuyibaga maze iramwivugana

Umuba w’ingurube mu ibagiro rya Seung Shui riri mu Majyaruguru y’igihugu cya Hong Kong, yapfuye ubwo yageragezaga kubaga ingurube ahubwo ihita ihindukira iramuhirika maze agwa ku cyuma yari ahiye kuyibagisha kiramukomeretsa maze cyane bimuviramo urupfu.

Uyu mubazi wari ufite imyaka 61 y’amavuko yari yabanje kurasa iyi ngurube akoresheje imbunda y’amashanyarazi yifashishwa mu gusinziriza amatungo kugira ngo abagwe neza, gusa iyo ngurube yaje kugarura ubwenge, iramuhindukirana.

Mugenzi we yahageze asanga uwo nyakwigendera yaguye hasi yataye ubwenge, afite icyuma mu ntoki ndetse yakomeretse ku kuguru kwe kw’ibumoso, ahita yihutanywe kwa muganga biza kurangira yitabye Imana.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibicu byatanze ikimenyetso cy’uko Imana ari umugore muri Turikiya!

Amasengesho yo kwiyiriza niyo akenewe! Imikino 6 Arsenal igomba gutsinda igakora amateka