in

Bamuherekesheje incyuro! Umutoza wa Brighton yifatiye ku gahanga Trossard wamuteye umugongo akijyira muri Arsenal

Roberto de Zerbi umutoza wa Brighton and Hove Albion ikipe Leandro Trossard yahoze akinamo mbere yo kujya muri Arsenal, yaherekesheje amagambo y’inyuro uyu mugabo wigiriye kuba mu majyaraguru ya London.
Muri icyi cyumweru rwagati nibwo Leandro Trossard yerekeje mu ikipe ya Arsenal avuye muri Brighton and Hove Albion, igenda rya Trossard ahanini ryatewe n’ umwuka mubi uyu musore yarafitanye n’umutoza we.

Leandro Trossard wigiriye mu majyaraguru ya London

Byaravuzwe ko Trossard bamusabye kwiruka mu myitozo agasubiza umutoza we azi igihe cya nyacyo cyo kwiruka.
De Zerbi ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru The Mirror yihenuye kuri Trossard wagiye amwibutsa ko bazakina neza ahari cyangwa adahari.
” Byari ibihe bigoye kuko naramwumvaga yashakaga kugenda, ambabarire ku bihe bya nyuma twagiranye. Ariko twakina neza na Leo ( Trossard) ndetse nta na Trossard”.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu maganya nk’aya Yeremiya! Jürgen Kloop atewe impungenge n’ibyo Chelsea imaze igihe ikora

Ibicu byatanze ikimenyetso cy’uko Imana ari umugore muri Turikiya!