in

“Ibi si iby’i Rwanda, RIB nimutabare” Umubyeyi yashimiye Ingabire Egidie Bibio wo kuri RBA wamukoreye ubuvugizi ku mwana we wari waburiwe irengero bamuhamagara telefone ye ikitabwa n’umugabo akabatera ubwoba

Umubyeyi witwa Ngabonziza Levin yari yandikiye urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ‘RIB’ asaba ko bamufasha gushaka umwana we waburiwe irengero banamuhamagara telefone ye ikitabwa n’umugabo akabatera ubwoba.

Yagize ati “Dear RIB turasaba ubufasha umwana wacu twamubuze telephone ye yitabwe n’umugabo atubwira ko tutazongera kumubona,mwadufasha kumushakisha cg kutubwira inzira twanyuramo! Murakoze @Annemwiza @EgidieBibio @oswaki mudufashe number ya phone nayibahaye muri DM”

Nyuma y’ubu butumwa, umunyamakuru wa RBA, Ingabire Egidie Bibio, nawe yaje kwandikira RIB ayisaba gutabara uyu muturage doreko bidakwiye i Rwanda, ati “Ibi si iby’i Rwanda, RIB nimutabare.”

Amakuru meza ahari ni uko uyu mwana yaje kuboneka, nk’uko byatangajwe n’umubyeyi we wanashimiye Ingabire Egidie wamukoreye ubuvugizi.

Yagiye ati “Murakoze, umwana yatugezeho ni muzima ahubwo abibye telephone ye nibo batwitabaga nubu ntibarayikura ku murongo,! Tuzamenyesha RIB ibakurikirane twizeye ko ubutabera azabubona! Murakoze.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Mu maso y’uriya musore hari harimo ibiro ijana by’ubushake pueh”! Ifoto y’umukinnyi w’ikipe ya As Kigali yafashe ku ibere ry’umusifuzikazi uzwi kw’izina rya Aline ikomeje kuba akasamutwe mu bantu -IFOTO

Ese izi nama haricyo ziramufasha? Abantu bagiriye inama umukobwa witwa Nana y’uburyo yabona amafaranga ayakuye ikuzimu