in

NdabikunzeNdabikunze

Ibi nibyo bintu umuntu wese w’igitsinagabo wese ategetswe gukora kugirango yongere ingano y’amasohoro ye.

Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza no gusohora mu gihe cyo gutera akabariro.

Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y’abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’ubugumba bw’abagabo buturuka ku kuba batagira amasohoro ahagije. Umugabo agira ububasha bwo kurema umwana iyo afite byibura miliyoni imwe y’intangangabo muri mililitiro imwe y’amasohoro.

Impamvu zishobora gutuma amasohoro agabanuka

Hari igihe ashobora kugabanuka bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo:

  • Ubushyuhe,
  • Umunaniro,
  • Ibitekerezo byinshi,
  • Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,
  • Kubangamira amabya n’ibindi.

Dore bimwe mu byo wakora kugira ngo wirinde kugabanya ingano y’amasohoro usanganwe cyangwa se uyongere mu gihe wari ufite adahagije:

  • Irinde kubangamira udusabo twintanga:

Hari impamvu iki gice cy’umubiri cyaremewe hanze y’ibindi, kandi kibaba gikenera ubwisanzure.Iyo udusabo tw’intanga tugize ubushyuhe bwinshi ntitubasha gukora amasohoro ahagije. Kuturinda ubushyuhe byakorwa wirinda kwambara imyenda y’imbere iguhambiriye cyane, imyenda ikomeye, ndetse byaba byiza wirinze kwambara ikariso twakwita “mpande eshatu” (keretse mu gihe ugiye gukora siporo) ahubwo ukambara imwe ijya kuba nk’agakabutura izwi ku izina rya ‘boxer’ kuko ariyo itanga umudendezo.

Hamwe n’ibi ugomba kwirinda sauna, gukaraba amazi ashyushye, no kurarana imyambaro y’imbere kugira ngo ibice bikora amasohoro bitabangamirwa.

  • Gira ibihe byo gukorerwa massage, kuruhuka no guhindura ibitekerezo, unywe inzoga nkeya, kandi wirinde itabi n’ibindi biyobyabwenge bitandukanye, kuko bigabanya urugero rw’amasohoro akorwa.
  • Gukora siporo zitagamije kunaniza umubiri:
  • Siporo ni nziza kuko ituma habaho ikwirakwizwa ry’imisemburo ya ‘testosterone’ mu mubiri kandi iyi misemburo ni yo ifasha mu ikorwa ry’amasohoro.

Gusa siporo nyinshi nayo ituma habaho indi misemburo yitwa ‘adrenal steroid’ ituma habaho igabanuka rya ‘testosterone’. Gutwara igare na moto igihe kinini na byo ni ibyo kwirinda, kimwe n’ibinini bikoreshwa n’abaterura ibyuma, aho usanga ibi binini birimo imisemburo ya steroid myinshi, ikagabanya testosterone.

  • Kwirinda umubyibuho ukabije
  • Kwivuza kare mu gihe urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, n’izindi.
  • Kurya indyo yuzuye yiganjemo ifite amavuta make, ibikungahaye kuri proteyine ( aho wasanga proteyine mubyo kurya imboga, n’ibinyampeke, ubunyobwa, ikawa, ibiribwa bitukura (nk’inyanya mbisi, inkeri, beterave,…), avoka, imineke, inyama z’inka, urusenda, ndetse no kunywa amazi ahagije… Ibi bizagufasha kongera ingano y’amasohoro yawe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Igisabo yagaragaye barimo kumuha umunyenga ku igare (Video)

Umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe yagaragaje imbaraga zidasanzwe zatunguye abantu (Video)