in

Howo zikomeje kwica abantu umusubirizo: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka  yica abantu abari bayirimo bakizwa n’amaguru

Howo zikomeje kwica abantu umusubirizo: Ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka  yica abantu abari bayirimo bakizwa n’amaguru.

Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yagonze abantu 4, muri bo batatu bahasiga ubuzima undi arembeye mu Bitaro by’i Nyanza.

Iyi mpanuka yabereye Murenge wa Busoro mu Kadere Karere ka Nyanza mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa 09 Werurwe, 2023.

HOWO ifite Plaque RAF 339 A yavaga mu Karere ka Bugesera yerekeza i Nyanza.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko uwari utwaye iyi modoka yageze muri kariya gace agonga abantu 3 bari ku irondo, n’umugore wari uje gutanga ikirego ku kibazo yari afite.

Bikomeza bibugwa ko abagabo 2 muri batatu bari ku irondo bahise bahasiga ubuzima.

Bivugwa ko icyateye impanuka bikekwa ko ari umunaniro w’uwari utwaye imodoka, kuko itigeze ijya ahantu kure.

Yavuze ko impanuka ikimara kuba shoferi na kigingi bahise bacika bakaba bakirimo kubashakisha kugeza ubu.

Imirambo y’abo bantu 3 iri mu Bitaro by’i Nyanza kugira ngo ikorerwe isuzuma mu gihe hategerejwe ko ishyingurwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bagore beza, dore ibindi bintu abagabo bakunda atari imibonano mpuzabitsina

Ubukwe ni ubu! Abambariye umusore n’umukobwa banyatanye umunwa ku w’undi nyuma yo kubona ko abageni bari kubikora (Videwo)