in

Haringingo Francis yatangaje abakinnyi 2 ba Rayon Sports yakuyeho amaso muri iyi minsi kubera impamvu zikomeye

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis yatangaje abakinnyi 2 b’iyi kipe bataramera neza kubera ibibazo by’imvune bamaranye iminsi kandi akaba atabategereje vuba ko bagaruka.

Ikipe ya Rayon Sports imaze icyumweru kirenga ikora imyitozo ikomeye, ikora inshuro 2 ku munsi bitegura umukino bafitanye na Police FC tariki ya 31 werurwe 2023. Uzaba ari umukino ushobora gukura ku gikombe ikipe ya Rayon Sports cyangwa ugakomeza kuyigarura ku guhatanira igikombe cya Shampiyona.

Mu kiganiro yagiranye na Flash FM uyu mutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis Christian yatangaje ko Ndizeye Samuel ndetse na Rafael Osaluwe bagifite imvune kandi ntabwo baragaruka neza ku buryo yatangira kubakoresha. Yavuze ko usibye Rafael Osaluwe ushobora kugaruka mu byumweru 2 biri imbere, Ndizeye Samuel we haracyari igihe kinini atagaragara mu kibuga.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwitegura neza, iracyafite amanota 46 iri ku mwanya wa gatatu ikurikiye APR FC ifite amanota 49 yicaye ku mwanya wa mbere ndetse na Kiyovu Sports yicaye ku mwanya wa 2 n’amanota 47.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rocky Kimomo yongeye gutungura abakunzi be maze ari vuga karahava

Dore iminsi igomba kwitonderwa muri ibi bihe by’imvura, kuko ititondewe ishobora no gutwara ubuzima bwa benshi