in

Haringingo Francis utwaye ibikombe 2 mu makipe abiri atandukanye yashimiye umukinnyi umwe gusa yemeza ko ari we wamuhesheje igikombe muri Rayon Sports abafana baramwirukanye kera

Haringingo Francis utwaye ibikombe 2 mu makipe abiri atandukanye yashimiye umukinnyi umwe gusa yemeza ko ari we wamuhesheje igikombe muri Rayon Sports abafana baramwirukanye kera

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Haringingo Francis umaze imwaka umwe gusa muri iyi kipe, yahesheje Gikundiro igikombe cy’amahoro nyuma y’imyaka igera kuri 7 ntacyo ibona ashimisha abafana benshi batamwemeraga.

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 3 kamena 2023, hasozwaga umwaka w’imikino hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wahuzaga ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC. Umukino waberaga mu karere ka Huye ahantu abakunzi ba Rayon Sports bishimira cyane iyo bahuye n’ikipe ya APR FC.

Ni umukino wari wahuruje abanyarwanda benshi baturutse mu turere dutandukanye, ku isaha ya saa munani z’amanwa Sitade bari bamaze kwinjira ndetse na Sitade yari yafunzwe nkuko FERWAFA yari yabitangaje mbere. Umukino ugiye gutangira habaye igisa no gushwana cyane hagati y’amakipe yombi bapfa ibyicaro.

Umukino waje gutangira ikipe zombi ubonako zishaka gutwara igikombe ariko ikipe ya APR FC ntibyaza kuyihira nyuma y’uburyo yagiye ihusha, amahirwe asekera Rayon Sports yegukana igikombe itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe mu gice cya mbere kigizwemo uruhare na Ngendahimana Eric.

Nyuma y’umukino abatoza b’ikipe ya Rayon Sports bayobowe na Haringingo Francis yatangaje byinshi ariko mu magambo ye yashimiye cyane umukinnyi ukina mu kibuga hagati Eric Ngendahimana, avuga ko ari umukinnyi mwiza ndetse Kandi unamufashije gutwara igikombe muri Rayon Sports nubwo abafana bari barifuje ko yirukanwa hakiri kare.

Rayon Sports sezo yayo uwavuga ko ibaye nziza ntiyaba abeshye nyuma yo gusoza Shampiyona iri ku mwanya wa gatatu ndetse ikaza gutwara n’igikombe cy’amahoro. Ikipe ya Rayon Sports umwaka utaha izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup naho APR FC yo izasohokera u Rwanda muri CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aha hantu hazashya ndakurahiye: Element yatangaje abanyamakuru azahuriza hamwe akaba korera indirimbo

Umuhanzi Element yatangaje igihe indirimbo Kashe yakoranye na Harmonize izasohokera