in

Harimo no kuvugishwa! Ubwiza n’imiterere bya Yolo The Queen bigiye gutuma Harmonize akora ibintu bitari byitezwe

Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko afite gahunda yo kwimukira mu Rwanda kubera urukundo afitiye Yolo The Queen.

Uyu muhanzi umaze iminsi agaragaza urukundo akunda uno mukobwa w’ikimero gikurura benshi, yavuze ko amwifuza bikomeye kandi ko amurutira abakobwa bose yahuye nabo.

Abinyujije kuri Instagram uyu muhanzi yarengejeho ko yiteguye kugura inzu mu Rwanda kuko Yolo The Queen amaze gutuma yiyumva nk’umunyarwanda wuzuye.

Ati”Iyo ufite amafaranga n’ubwamamare, iyi si iba igoye cyane, ntabwo umenya umuntu w’indyarya n’utari indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona [Yolo] yarahabaye nanjye narahabaye.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima Yolo The Queen undutira buri mukobwa wese twahuye mu buzima bwanjye.”

“Utuma niyumva nk’umunyarwanda, ngiye kugura inzu yanjye ya mbere i Kigali kugira ngo ngerageze nkwegere “

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro n’amavunja: Umusore muto cyane wihinduye umugore agiye kwibaruka inda yatewe n’umukobwa wihinduye umugabo

Uyu muziki umunaniye yakibera umubyinnyi: Umuhanzikazi Marina Deborah yameje benshi ubwo yagaragaraga ari kubyina mu buryo budasanzwe (video)