in

Hamenyekanye umuntu watumye Youseff Rharb aterekeza mu gihugu cya Libya kandi y’iyumvaga nk’umukinnyi umeze neza

Hamenyekanye umuntu watumye Youseff Rharb aterekeza mu gihugu cya Libya kandi y’iyumvaga nk’umukinnyi umeze neza

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekeza mu gihugu cya Libya ndetse n’urutonde rw’abakinnyi 22 bamaze gushyirwa ahagaragara.

Mu bakinnyi ku munsi w’ejo hashize bashyizwe hanze, harimo Youseff Rharb urimo gukundwa cyane n’umutoza ariko kuri uyu wa kabiri nibwo byavuzwe ko atajyana n’abandi bakinnyi kubera ikibazo cy’imvune yagize mu minsi ishize.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko ubwo uru rutonde rwashyirwaga ahagaragara umutoza Yamen Zelfani yaje kubona harimo Youseff Rharb abaza uwamushyizemo Kandi yari yagize ikibazo cy’imvune ndetse yarabonye no mu myitozo atameze neza bamubwira ko ngo yabafasha ku rurimi ariko uyu mutoza arabyanga.

Ubuyobozi bwifuzaga Youseff Rharb ko ajyana n’abandi bakinnyi ariko umutoza abarusha ijambo yemera gushyiramo Mugisha Francois Masta nyuma yo kumwigaragariza neza mu gikombe cya RNIT Saving Cup baheruka kwegukana.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amashusho y’urukozasoni yatumye umugabo witwa Daniel agezwa imbere y’urukiko kubera yayagurishije ku biceri 160 Rwf

Biteye agahinda! Umwana w’imyaka 9 witwa Chance yakuwemo amaso na Pasiteri washakaga kumukuramo amadayimoni