Biteye agahinda! Umwana w’imyaka 9 witwa Chance yakuwemo amaso na Pasiteri washakaga kumukuramo amadayimoni.
Mu gihugu cya Congo, haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka 9 wakuwemo amaso na Pasiteri afatanyije na nyina wabo.
Uyu mwana yagiye gusura nyina wabo ni uko maze ageze amubwira ko arwaye umutwe ni uko maze nyina wabo umujyana mu cyumba cy’amasengesho.
Akimugezaya, Pasiteri yahise amubwira ko uyu mwana arimo imbaraga z’abapfumu ni uko maze bamujyana mu cyumba batangira kumutoteza.
Nyina wa Chance yabwiye Radio Okapi ko umwana we yakuwemo amaso hakoreshejwe ibyuma ndetse n’imfunguzo.