in

Amashusho y’urukozasoni yatumye umugabo witwa Daniel agezwa imbere y’urukiko kubera yayagurishije ku biceri 160 Rwf

Amashusho y’urukozasoni yatumye umugabo agezwa imbere y’urukiko kubera yayagurishije ku biceri 160 Rwf.

Umugabo wo muri Kenya witwa Daniel Orina akurikiranyweho n’inzego z’ubutabera ibyaha byo gucuruza amashusho y’urukozasoni yafashe umukunzi we mu gihe bari bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Orina yafataga amafoto y’amashusho (screenshots) hamwe n’amafoto asanzwe akayashyira kuri Facebook hanyuma agasaba abantu ko bashyiraho nimero za WhatsApp, akayaboherereza babanje kumuha Amashilingi ya Kenya 20 (angana na 164 Frw).

Ni ibyaha Orina ashinjwa ko yakoze ku wa 29 no ku wa 30 Kanama 2023, akoresheje konti ya Facebook y’uwo baryamanaga.

Uyu mukobwa ngo yahuriye na Orina kuri Facebook nyuma ajya kumusura iwe mu rugo ari naho yafatiye amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina nk’uko Televiziyo ya NTV yabitangaje.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Orina yasabye ubucuti uyu mukobwa kuri Facebook hanyuma amaze kumwemerera amusanga mu gikari, akajya amwandikira amagambo aganisha ku mibonano mpuzabitsina birangira banakundanye.

Muri Nyakanga 2023 uwo mukobwa yavuze iwabo i Kangemi, agace gaherereye mu Mujyi wa Nairobi ajya gusura Orina na none utuye muri uyu mujyi bagirana ibihe byiza nyuma y’ibyumweru bitatu wa mukobwa arongera aragaruka na bwo barishima.

Kuri iyi nshuro ariko bombi bemeranyije gufata amashusho n’amafoto y’ibyo bihe byiza bari bari kugirana, bakoresha telefoni y’uyu mukobwa hanyuma Orina aza kuyiyoherereza arongera aramuherekeza umukobwa ataha iwabo.

Hagati muri Kanama 2023, uyu mukobwa yagarutse kwa Orina, atanzanywe no kongera kuryamana nawe ahubwo ashaka gusiba ya mashusho n’amafoto.

Urukundo rwaganje ibindi barongera bararyamana ndetse kuri iyi nshuro bamarana iminsi ine muri uwo munyenga.

Iminsi irangiye umukobwa yaratashye ahita afunga uburyo bwose yakoreshaga mu kuvugana n’uwo muhungu ku mbuga nkoranyambaga bahuriragaho, mu buryo bwo kumwiyibagiza.

Nyuma y’icyumweru inshuti y’uyu mukobwa yaramuhamagaye imubaza icyamuteye gushyira amafoto ye hanze bigaragara ko ari gukora imibonano mbuzabitsina, akanarenzaho agasaba n’amafaranga make gutyo, akoresheje konti ye ya Facebook.

Nyuma byaje kugaragara ko Orina yaje kwiba konti ya Facebook y’uyu mukobwa ahindura amazina yakoreshaga, hanyuma agashyiraho ya mashusho ayaherekeresheje ya magambo asaba Amashiringi ya Kenya 20.

Uyu mukobwa bagiranye ibihe byiza amaze kubimenya yiyambaje inzego z’umutekano zo mu gace ka Pangani, azishyira icyo kirego nyuma zitangira gukora iperereza.

Izo nzego zagaruye ayo mafoto y’amashusho (screenshots) n’amafoto asanzwe yashyize kuri konti ya wa mukobwa kugira ngo yifashishwe nk’ibimenyetso, hanyuma konti irahagarikwa ku buryo nta wakongera kuyikoresha.

Kugeza ubu n’ubwo ibyo birego abihakana, uyu musore yabaye arekuwe by’agateganyo.

Orina kandi kuri ubu arashinjwa gusangiza ayo mashusho inshuti y’uyu bakoranaga imibonano mpuzabitsina, cyane ko ari na yo iri gutanga ubwo buhamya muri iki kibazo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urugendo rwa Rayon Sports rushobora kuba imfabusa! Amakipe yo muri Libya azakina imikino ny’Africa yasabye CAF ko yasubika imikino yayo

Hamenyekanye umuntu watumye Youseff Rharb aterekeza mu gihugu cya Libya kandi y’iyumvaga nk’umukinnyi umeze neza