in

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports bagenzi be bubaha kuruta uko baha agaciro umutoza Haringingo Francis

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Rwatubyaye Abdul ari kugenda akira imvune ku buryo nta gihindutse ashobora kuzaba yagarutse mu kibuga muri Gashyantare umwaka utaha.

 

Uyu myugariro usanzwe ari Kapiteni wa Rayon Sports n’ubwo muri iyi minsi atari gukina ariko ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini umutoza Haringingo Francis Christian mu rwambariro kuko aravuga abakinnyi bakamwumva.

 

Ubwo hari hasojwe umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC igitego kimwe ku busa cyinjijwe na Bizimana Yannick ku mupira mwiza yaherejwe na Ishimwe Annicet, Rwatubyaye Abdul yagiye mu rwambariro asaba bagenzi be kudacika intege ngo bumve ko bavuye mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

 

Iyo Rwatubyaye Abdul afashe ijambo muri Rayon Sports usanga abakinnyi bamwumvira, ndetse benshi mu bakinnyi bakaba bamwubaha kuruta uko bubaha umutoza Haringingo Francis Christian.

Rwatubyaye Abdul ni umwe mu bakinnyi Rayon Sports yasinyishije mu mpeshyi ya 2022, gusa yahise agira ikibazo cy’imvune cyo kimwe n’Umunya-Nigeria Rafael Osaluwe Olise ukina hagati mu kibuga na we aracyafite imvune.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru w’imyaka 97 wishe abantu ibihumbi 10 yatunguye abantu

Urutonde ngarukakwezi rwa FIFA ukwezi k’Ukuboza 2022: Morocco yazamutse, u Rwanda ntampinduka