in

Umukecuru w’imyaka 97 wishe abantu ibihumbi 10 yatunguye abantu

Urukiko mu gihugu cy’Ubudage rwakatiye umukecuru w’imyaka 97 azira kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwakorewe abantu basaga ibihumbi 10, ibi bikavugwa ko yabikoze ubwo yari umwanditsi mu kigo cy’aba nazi mu gihe cy’intambara y’isi.

Urukiko mu mujyi wa Itzehoe m’Ubudage rukaba rwahaye uyu witwa Irmgard Furchner igihano cy’imyaka ibiri gisubitse bisabwe n’umushinjacyaha. Uyu yakatiwe imyaka micye ahanini bitewe nuko icyi cyaha yagikoze akiri muto kuko yari afite imyaka 18 gusa, ari nayo mpamvu banamuburanishirije murukiko rw’abana. Umushinjacyaha waburanishije uru rubanza avuga rufite igisobanuro gikomeye ku mateka y’Ubudage ndetse nay’isi.

Uyu mukecuru bivugwa ko nubwo atishe abantu n’amaboko ye ariko afite uruhare mu kuba yarafashije abari abayobozi biyo nkambi yari ibitswemo abagombaga kwicwa ndetse akoroshya n’ibikorwa byo kwicisha abagombaga kwicwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore w’i Kigali arambiwe umugabo we w’umusambanyi

Hamenyekanye umukinnyi wa Rayon Sports bagenzi be bubaha kuruta uko baha agaciro umutoza Haringingo Francis