in

Gitifu yakuye amenyo umukobwa wanze ko baryamana

Uyu mukobwa witwa Uwimanimpaye Clarisse avuga ko mbere y’uko akubitwa na Gitifu wa Kanzenze yari yaramukaniye, nyuma yo kumwangira ko baryamana.

Avuga ko Gitifu Nkurunziza yari yaramubwiye ati: “Uraje uzambone!”

Uwimanimpaye bigaragara ko yavuyemo iryinyo rimwe ryo hasi, avuga ko Gitifu Nkurunziza Faustin ari we warimukuye ubwo yamukubitaga.

Ni ibirego uyu muyobozi avuga ko ari umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko ka bamwe mu bantu biyemeje kumuharabika mu itangazamakuru.

Yagize ati: “Ntabwo ari byo, ni umugambi mubisha umaze igihe utegurwa n’agatsiko kagamije kumparabika no kwangisha abaturage ubuyobozi. Bahimba inkuru z’ibinyoma banyuza mu itangazamakuru bakoresheje bamwe mu baturage batari inyangamugayo.”

Gitifu wa Kanzenze yunzemo ko kuba hari abaturage bakoreshwa mu nkuru mpimbano z’ibinyoma bagamije kumusebya ibyo ari ibisanzwe.

Yasobanuye ko uriya mukobwa nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’izibanze (command post y’umurenge) muri centre z’ubucuruzi n’ahahurira abantu benshi, basanze abantu benshi mu kabari barabakingira.

Uwimanimpaye we ngo yanze kwerekana ibyangombwa byerekana ko yaba yarikingije, ahubwo atuka ubuyobozi ku buryo byabaye ngombwa ko ajyanwa kuri Transit Center ya Kanzenze, bijyanye n’uko yari yanze kugaragaza ibimuranga akanasuzugura inzego z’ubuyobozi.

Gitifu yasobanuye ko nyuma ari bwo haje umugabo ufite akabari akoramo yitwaje fotokopi y’indangamuntu ye, birangira arekuwe arataha.

Yunzemo ati: “Nyuma twaje gutungurwa no kumva umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu murenge wa kanzenze usanzwe ukekweho gukoresha itangazamakuru amparabika, ahamagara abanyamakuru ngo nakubise umukozi wo mu kabari kuko atikingije mukura amenyo.”

Gitifu Nkurunziza Faustin yavuze kandi ko uriya mukobwa wanze kwerekana ibyangombwa ari gukoreshwa na nyirakabari, bijyanye no kuba asanzwe akora amakosa menshi ndetse akagirwa inama ntiyikosore bikaba ngombwa ko ahanwa.

Ati: “Bityo rero arakoresha uriya mukozi agamije kwihimura ku buyobozi, ngo kuko akunda gucibwa amande kubera amakosa akora kenshi ndetse twigeze no kumufungira akabari kubera urugomo rukorerwamo.”

Yavuze kandi ko we ubwe yamaze kumenyesha inzego zimukuriye ibyamubayeho, ku buryo nta wutazi ukuri gutandukanye na buriya binyoma by’abo avuga ko batamwifuriza amahoro.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Akumiro:umugore w’indaya yagiye gusaba imbabazi umugore yaciye inyuma ku mugabo we

Mugore ,irinde kubaza umukunzi wawe ibi bibazo mu gihe cyo gutera akabariro niba ushaka kuryoherwa