in

FIFA yasabye APR FC ibindi bimenyetso bica amarenga y’umwanzuro uzava ku kirego barezwe n’umutoza Mohammed Adil ubashinja kumwirukana nabi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ yasabye ubuyobozi bwa APR FC kugaragaza uko bagiye bahemba umutoza Mohammed Adil kuva yayigeramo.

Umubano wa APR FC n’Umunya-Maroc Mohammed Adil Erradi wajemo kidobya nyuma y’uko uyu mutoza ahagaritswe ukwezi ashinjwa ibirimo guteza umwuka mubi mu ikipe.

Ni icyemezo atishimiye ndetse byatumye ku wa 24 Ukwakira 2022 asubira iwabo muri Maroc nyuma yo guhabwa ibihano yavugaga ko atemera ndetse binyuranye n’amategeko ya FIFA.

Mbere yo gushingura ikirenge mu Rwanda , Adil yavuze ko we na APR FC bazakizwa na FIFA ndetse iyo nzira yaje kuyiyoboka atanga ikirego cye.

Ku wa 14 Ugushyingo 2022, ubwo ibihano bye byari birangiye, ikipe yategereje ko asubira mu kazi iraheba ndetse imwandikira amabaruwa atatu amusaba ibisobanuro ariko ntayo yasubije.

Adil yatanze ikirego muri FIFA tariki 27 Ukwakira, nyuma y’iminsi itatu avuye mu Rwanda, arega APR FC kumuhagarika bidakurikije amategeko.

Iri Shyirahamwe ryahaye APR FC iminsi 15 yo gutanga ibisobanuro, ihurirana n’uko ukwezi kw’ibihano byahawe Adil kwagombaga kurangira tariki 14 Ugushyingo 2022.

APR FC mu bisobanuro yatanze muri FIFA yagaragaje ko umukozi wayo yataye akazi ndetse yamwandikiye inshuro eshatu zose imusaba kugasubiramo ariko akomeza kwinangira.

Amakuru dukesha Radio Fine FM ni uko FIFA yasabye APR FC kugaragaza imishahara yagiye ihemba Mohammed Adil Erradi (historique), iyi kipe ikaba yaramaze kubyohereza bikaba bivugwa ko amahirwe menshi ari uko APR FC ishobora kuzatsinda uyu mutoza.

Kuva mu mpera z’icyumweru gishize byatangiye kuvugwa ko umutoza Mohammed Adil Erradi ashobora kuba yaratsinze APR FC bikanga gutangazwa, ariko siko bimeze kuko umwanzuro ntabwo wari wasohoka nta gihindutse uzasohoka mu mpera za Gashyantare 2023.

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu yamaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatoje 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Marcel uwimanimpaye
Marcel uwimanimpaye
1 year ago

Imana izatube imbere, ikipe yacu dukunda apr . Tuzatsindr

Rayon Sports yongeyemo umwe, Police FC, Mukura na Marines zongeramo bane! Urutonde rw’abakinnyi buri kipe yaguze mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi mu Rwanda

Barararanye! Ibyari byaragizwe ibanga ku guhura kwa Harmonize na Yolo The Queen muri Hotel – AMAFOTO