Rutahizamu mushya wa Manchester city umunya Norway Erling Brout haaland yatangaje uko byamugendekeye ku munsi wa mbere ajya mu rukundo.
Haaland yagize ati:”ngewe igihe kinini nyimara nekereza kugutsinda ibitego no kunyeganyeza inshundura, iyi niyo mpamvu yatumye ntanirwa gukomezanya n’umukobwa wumunya Australia twahuye bwa mbere”.
Haaland akomeza agira ati:“ mu gihe cyo kurya nabaga muganiriza kubijyanye n’bitego, umubare w’ibitego abona nzatsinda mu mikino yabaga igiye gukurikiraho, ntiyabaga yishimye, ntiyabaga atuje kubera ko yahoraga ashaka ko nibagirwa umupira w’amaguru (football) tukaganira urukundo gusa iyo twabaga turi kumwe kandi bitari gukunda.
Kubwamahirwe make ye yasanze urukundo mfite ari urw’umupira wa maguru gusa. Ubwo rero namuhitiyemo kujya kureba undi musore mwiza udakina umupira w’amaguru ahubwo uzi gukina urukundo neza.
Kuri ubu Erling Brout haaland wahisemo gukunda umupira w’amaguru aho gukunda umukobwa, umupira nawo ukomeje kumukunda kuko kuva yagera muri Manchester city amaze kugira uruhare mu bitego 14, aho yatsinze ibitego 10 akanatanga 1 assist mu mikino 7 ya premier league ndetse n’ibitego 3 muri champions league.