in

Lionel Messi washinjijwe kuba umusaza yongeye gushimangira ko nta mukinnyi bahwanye ku isi

Rutahizamu w’umunya-Argentine Lionel Messi akomeje kwerekana ko ariwe mukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo gushinjwa ubusaza.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu ikipe y’igihugu ya Argentine yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Jamaica biza kurangira iyi kipe itsinze ibitego 3-0.

Uyu mukino rutahizamu Lionel Messi yakomeje gushimangira ko ari umukinnyi wa mbere ku isi nyuma yuko Cristiano Ronaldo we mbere yaho byari byanze Ubwo Portugal yatsindaga na Esipanye igitego 1-0.

Lionel Messi yaraye atsinze ibitego 2 muri 3 iyi kipe ya Argentine yatsinzemo ikipe ya Jamaica. Ibi bitego Messi yatsinze byahise bituma agira ibitego 90 amaze gutsindira ikipe ye y’igihugu.

Uyu musore ibi bitego 2 yatsinze byaje bikurikiye ibindi 2 aheruka gutsinda ubwo Argentine nabwo yatsindaga ikipe ya Honduras ibitego nabwo 3-0.

Ikipe ya Argentine ikomeje kwerekana ko ari ikipe ihabwa amahirwe menshi mu gikombe cy’isi Kiri mu kwezi kumwe kuri imbere bitewe nuko imaze igihe idatsindwa kandi itsinda ubona ko yari ibikwiriye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese waruzi ibyabaye kuri Erling Brout Haaland k’umunsi wa mbere atereta umukobwa ?

Amafoto: Umwana w’ibyumweru bibiri wari wibwe yagaruwe