in

Ese urifuza kugira uruhu rwiza? Dore ibyo kurya 6 byabigufashamo

Buri muntu wese yifuza kugira uruhu rwiza, gusa ariko hari abashaka gukoresha imiti bisiga kugira ngo base neza. Gusa ariko hari abahanga mu bijyanye n’indwara z’uruhu bavuga ko gusa neza biterwa n’ibyo umuntu arya aho kubyiga.

Dore ibyo kurya 6 bizagufasha kugira uruhu rwiza

1. Ifi

Ubwoko bwinshi bw’amafi nka mackerel, salmon, trout na herring, bukize ku binure bya omega-3 acid, ikaba izwi nka cholesterol nziza.

Ibi binure bifasha mu kurinda uruhu rwawe imirasire y’izuba yarutwika, bigabanya ibyago bya kanseri y’uruhu, bifasha amatembabuzi kugera mu turemangingo ndetse bigabanya ububyimbe bw’uturemangingo two ku ruhu.

2. Amacunga n’indimu

Izi mbuto zikize kuri vitamini C. Gusa by’umwihariko indimu n’amacunga hamwe n’ibindi byose byo muri uwo muryango nka mandarine, chungwa-ndimu n’ibindi niyo soko ya mbere ya vitamini C. Ni ingenzi mu ikorwa rya proteyine igize inyama zacu, imikaya, imiyoboro y’amaraso ndetse n’uruhu. Si ibyo gusa kuko iyi vitamini birazwi ko ari ingenzi mu gusukura umubiri, ikanarinda gusaza k’uruhu no kuzana iminkanyari, inafasha mu gukira vuba ibisebe.

3. Amazi

Amazi afasha umubiri gusohora imyanda ndetse akanatuma impyiko zikora neza. Kunywa amazi kandi bituma uturemangingo twuzura bityo uruhu ntirube rwumye. Bituma ruhehera, kandi imikorere y’ibindi bice by’umubiri ikagenda neza.

4. Amavuta ya elayo

Aya mavuta agirira uruhu akamaro haba imbere n’inyuma. Afasha mu kurinda, kugabanya no kuvura ububyimbirwe bw’uruhu ndetse akanafasha mu kurwanya kwangirika k’uruhu imbere ahafashe ku nyama. Kuyisiga by’umwihariko birinda iminkanyari n’uduheri twa hato na hato bikanatuma ugira uruhu rutoshye.

5. Ibikomoka ku mata byagabanyijwemo ibinure

Ku isonga haza amata aba yanditseho ngo Low fat milk. Niyo avugwa hano. Ndetse burya n’amacunda, ni ubwo bwoko bw’amata. Aya mata abamo vitamini A, ihindukamo beta carotene, igafasha uruhu kumererwa neza. Kandi iyi vitamini inafasha mu gusohora uburozi n’imyanda mu mubiri

6. Imbuto z’ibihaza

Hari ababyita ibihaza muri rusange, abandi bayita imyungu, cyangwa se amadegede. Izi mbuto z’ibihaza ni ingenzi kuko zirihariye mu kuba zikungahaye kuri zinc, ukaba umunyungugu wihariye mu kugira uruhu rwiza. Zinc ifasha uturemangingo tw’uruhu kwisana, igafasha mu gutuma ikigero cy’ibinure byo mu ruhu gihora hejuru, ndetse ifatanyije na vitamini C, byongerera ingufu ibice binyuranye by’uturemangingo. Izi mbuto ushobora kuzikaranga ugahekenya nk’uko urya ubunyobwa cyangwa ukazikoramo ifu ikorwamo isosi.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Rayon agiye kwerekeza i Burayi

Abakinnyi 2 ba APR FC ntibiyumvisha ukuntu ikipe yabambura amafaranga yabo kandi barayihesheje igikombe bakayikiza umukeba