in

Bidasubirwaho umukinnyi w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Rayon agiye kwerekeza i Burayi

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Iradukunda Pascal uzwi nka Peti Messi agiye kwerekeza mu ikipe y’iburayi hatagize igihinduka.

Iradukunda Pascal umaze umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, yerekanye ubuhanga bukomeye mu mikino Haringingo Francis yafashe umwanzuro wo kumukoresha ariko abafana b’iyi kipe bahise bamwishimira cyane kubera umupira uryoheye amaso yerekana.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports, Iradukunda Pascal hari abantu barimo kumushakira ikipe kumugabane w’iburayi kandi ibiganiro bigeze kuri 90%, bivuze ko uyu mwana ukiri muto vuba arerekeza kumugabane w’iburayi nihatazamo rwangendanye.

Ntabwo Iradukunda Pascal yaba ari impano ya mbere ikomeye y’u Rwanda yaba yarashakiwe ikipe ku mugabane w’iburayi ariko bikaza kwanga kandi byose byari byarangiye. Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura imikino ya Shampiyona iri mu minsi igiye kuza nyuma y’imikino ikipe y’igihugu igiye gukina.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagabo bagiye kwigaragambya ku biro bya Police bambaye ubusa

Ese urifuza kugira uruhu rwiza? Dore ibyo kurya 6 byabigufashamo