in

Abakinnyi 2 ba APR FC ntibiyumvisha ukuntu ikipe yabambura amafaranga yabo kandi barayihesheje igikombe bakayikiza umukeba

Abakinnyi b’ikipe ya APR FC 2 ndetse n’umwe wa Rayon Sports biravugwa ko bishyuza ikipe ya AS Kigali amafaranga yabasigayemo mu gihe bari bakiyikinamo.

Hashize igihe cyenda kuzura umwaka ikipe ya AS Kigali irekuye abakinnyi 3 ari bo Ishimwe Christian, Niyibizi Ramadhan bakinira ikipe ya APR FC ndetse na Ndekwe Flex Bavakure werekeje mu ikipe ya Rayon Sports. Iyi kipe kuva yarekura aba bakinnyi byakomeje kuvugwa ko hari amafaranga bakirimo kuyishyiza.

Aba bakinnyi ikipe ya AS Kigali yabarekuye bakimara kuyihesha igikombe cy’amahoro, kandi iyi kipe yari yaremereye abakinnyi bose ko nibamara gutwara iki gikombe izabahereza agahimbazamusyi ariko kubera ko aba bahise berekeza mu yandi makipe bavuga ko bo ntakintu bahawe.

Amakuru dufite ni uko ubuyobozi bwa AS Kigali bwo buvuga ko aba bakinnyi babahaye amafaranga nk’abandi nyuma yo gutwara iki gikombe ariko ntabwo bo babyemera. Biravugwa ko aba bakinnyi bakomeje kwishyuza aya mafaranga yabo bakoreye nubwo batakibarizwa muri AS Kigali.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ese urifuza kugira uruhu rwiza? Dore ibyo kurya 6 byabigufashamo

Mu mafoto 10, dore abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bari gutembera rwa gati mu kiyaga cya Kivu