in

Ese iyo ukase ibitunguru birakuriza? Ese waruziko bifite akamaro gahambaye ku buzima? Dore ibintu 6 biratuma uzajya ukata ibitunguru buri munsi

Hari intungamubiri ikomeye zituruka mu bitunguru ikenerwa mu mubiri aho bishyirwa mu mboga zunganira izindi bikagira akamaro ku mubiri w’umuntu.

Ibitunguru bikungahaye kuri vitamin zimwe na zimwe kandi akarusho cyane ni uko byibitseho ‘fibre’, n’imyunyu ngugu.

Ibitunguru bikora nk’umuti ukomoka kuri ‘syn-Propanethial-S-oxide’ ukangura amaso akaba yakira zimwe mu ndwara z’amaso.

Ku muntu ukoresha ibitunguru n’utabikunda, ni byiza ko wamenya akamaro kabyo ukajya ubikoresha.

1. Igitunguru gishobora kugirira akamaro ubuzima bw’umutima

Ibitunguru birimo antioxydants hamwe n’ibintu bishobora kugabanya ibyago byo kugira indwara z’imitima harimo ‘triglyceride’ na ‘cholesterol’, nubikoresha bizagufasha kurinda ubuzima bwawe.

2. Ibitunguru birinda indwara nyinshi zitandukanye

Ibitunguru bitukura, by’umwihariko, birimo ‘anthocyanine’, ‘pigment’ y’ibimera mu bikomoka mu muryango wa flavonoid utanga gutukura kw’ibitunguru. Ibi rero bitanga amahirwa menshi mu kurinda diyabete, n’ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri.

3. Mu bitunguru harimo intungamubiri zirimo ibirinda cancer

Imboga za ‘Allminium’ zitanga amahirwe menshi yo ku kurinda kurwara kanseri runaka, harimo kanseri y’igifu na kanseri y’amabere.

4. Bifasha kugenzura isukari mu maraso

Abahanga bagaragaza ko kurya igitunguru bifasha kugenzura urugero rw’isukari mu maraso, bifite akamaro ku bantu barwaye diyabete cyangwa no ku bashaka ku yirinda.

5. Ibitunguru byihutisha igogora mu mubiri

Ibitunguru ni isoko ikungahaye ya ‘fibre’ na ‘prebiotics’, ikenewe ku buzima bwiza bwo munda. Aha bigufasha kuba wamara kurya igogora rikihuta aribyo byiza ku buzima bw’umuntu.

6. Bikiza amaso

Akenshi bamwe iyo bakase ibitunguru, bihita bikorana n’amaso aho amarira ahita ashoka kandi akenshi umuntu arira ababaye cyangwa ari amaranga mutima amurenze.

Gusa aha biratandukanye kuko amarira aza kubera ibitunguru, abahanga basobanura neza ko ari amarira aba aje amaze gusukura imyanda iba iri mu maso. Basobanura ko umwuka uva mu bitunguru uzamukira mu maso ukahoza bikarangira ariyo marira amanutse mu maso.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benshi ntago bari bazi ko ubaho: Umunsi mukuru w’abashumba ubayeho ku nshuro ya 19

Nyamirambo umuriro uzaka! Hamenyekanye ikipe y’ubukombe muri Africa izacakirana na Rayon Sports kuri ‘Rayon Day’