in

Erik Ten Hag yasubije abibaza ahazaza ha Mason Greenwood muri Manchester United

Umuhorandi Erik Ten Hag utoza Manchester United yagize icyo atangaza ku hazaza ha Mason Greenwood uherutse kugirwa umwere.

Kuwa kane nibwo Polisi yo mu mujyi wa Manchester yatangaje ko Mason Greenwood yagizwe umwere ku byaha yarakurikiranyweho byo gushaka gufata ku ngufu uwahoze ari umukunzi, kumukubita no kumukomeretsa.

Mason Greenwood wagaragazaga impano mu mupira w’amaguru

Ten Hag ku mugoroba wa keye ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kibazinziriza umukino Manchester United ifitanye na Crystal Palace. Hag yabajijwe niba Mason Greenwood azagarurwa mu ikipe ya mbere ya Manchester United maze Ten Hag asubiza ko ntacyo yabivugaho bazategereza itangazo ry’ikipe, Ten Hag yagize ati ” Nk’uko nabivuze ubu ntacyo nabivugaho. Ntacyo navuga ku biri kuba, nta na kimwe navuga. Nzategereza itangazo ry’ikipe nta kindi navuga”.
Abantu benshi baribaza ahaza ha Mason Greenwood w’imyaka 21 y’amavuko niba azakomeza kuba muri Manchester United aheruka gukinira umukino mu kwezi kwa mbere ku mwaka washize cyangwa niba Manchester United izamugurisha nyuma y’uko yahanaguweho ibyaha.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imbwa yitwa Bobi yo muri Portugal byemejwe ko ariyo mbwa ikuze cyane ku isi

Ibiciro byo kwinjira ku mukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sports byorohejwe pee!