in

Dore icyobo PSG ishobora kugwamo mu gihe yongereye amasezerano rutahizamu Lionel Messi, PSG iri kugirwa inama n’umuntu umwe

Umufaransa witwa Jérôme René Marcel Rothen avuga ko Paris Saint-Germain idakwiye gusinyisha Lionel Messi amasezerano mashya, mu gihe iyi kipe yo ishishikajwe no kumwongerera amasezerano kuko ayo afite azarangira mu mpeshyi ya 2023.

Mu gihe Paris Saint-Germain irangajwe ishinga no kongera amasezerano rutahizamu ngenderwaho Lionel Messi, uwahoze akinira iyi kipe yabagiriye inama y’ibihombo bashobora kugwamo.

Rothen yatangaje ko kongerera amasezerano Lionel Messi byaba ari nk’urwenya kuko bizateza ibindi bibazo bikomeye nyuma, nko kugongwa n’itegeko rya Financial fair play rigenga imikoreshereze y’umutungo muri ruhago i Burayi aho bivugwa ko ahembwa miliyoni 52 z’amapawundi ku mwaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zirarekereje! Dore uko Liverpool na Manchester United zagabanywa ibikombe bya Manchester City mu gihe yahamwa n’ibyaha

Kenny Sol na Dj Brianne berekeje hanze y’u Rwanda nk’abagiye mu kwezi kwa buki