in

Kenny Sol na Dj Brianne berekeje hanze y’u Rwanda nk’abagiye mu kwezi kwa buki

Kuri uyu wa kane tariki 9 Gashyantare 2023 ,nibwo Kenny Sol na Dj Brianne bambaye imyambaro isa iri mu ibara ry’umweru n’umukara ,bafashe rutemikirere berekeje mu gihugu cy’u Burundi aho bagiye gukorera ibitaramo bigera kuri 2 ,birimo ikizabera  mu mujyi wa Bujumbura na Gitega.

Igitaramo cya mbere cya Kenny Sol na Dj Brianne kizaba tariki 10 Gashyantare 2023 , mu mujyi wa Bujumbura kuri Miki av du large , mu gihe ikindi  kizabera ku Gitega cyo kizaba tariki 11 Gashyantare  2023 kuri Lenox.

Biravugwa ko undi wajyanye na Dj Brianne na Kenny Sol ari Fatakumavuta ,umunyamakuru w’imyidagaduro ku muyoboro wa youtube channel ya 3D Tv Rwanda.

Mu bahanzi bo mu gihugu cy’Uburundi bazafatanya na Kenny Sol harimo : Double J, Drama T , Alvin Smith , Olg Olegue n’abandi.

Dj Brianne na Kenny Sol berekeje i Burundi nk'abagiye mu kwezi kwa buki
Dj Brianne na Kenny Sol berekeje i Burundi nk’abagiye mu kwezi kwa buki
Kenny Sol agiye gukorera igitaramo i Burundi
Kenny Sol agiye gukorera igitaramo i Burundi

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore icyobo PSG ishobora kugwamo mu gihe yongereye amasezerano rutahizamu Lionel Messi, PSG iri kugirwa inama n’umuntu umwe

Edouce Softman na Nyinawumuntu Rwiririza Delice basubitse ubukwe kugirango babanze babyare imfura yabo