in

NdabikunzeNdabikunze

Dore ibyiza ushobora kuba utari uzi byo gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo.

Abenshi mu bakobwa bakunze kubyarira iwabo, rimwe na rimwe bikaba bibatunguye. Kubera gutangira inshingano zo kurera umwana akamukuza akiri umukobwa nta mugabo afite, umukobwa nk’uyu ntabwo uba ugomba kumwitesha mu gihe yagukunze urukundo rw’ukuri kuko hari byinshi by’umwihariko aba arusha abatarabyara aribyo bikurikira:

1.Kuriwe nta mwanya wo gupfa ubusa

Umukobwa wabyariye iwabo aba afite intumbero ndetse aba yumva nta mwanya na muto yapfusha ubusa, ibi bituma iterambere ry’urugo ryihuta ku buryo bwihariye. N’ubona umukobwa nk’uyu ntuzamwiteshe kandi uzirinde cyane amabwire n’ibyo abantu baba batekereza ahubwo uzibande cyane ku rugendo rw’ejo hazaza mu buzima, n’aba agukunda by’ukuri ntuzazuyaze uzamuhe umutima wawe wose kandi uzirinde kumubabaza kuko akenshi ibikomere bimwe na bimwe yatewe no kuba yarabyariye iwabo biba bikiri mu mutima we.

2.Akwitaho kandi akagufasha muri byose

Umukobwa wabyariye iwabo aba azi ukuntu ibikomere byo kutitabwaho biryana rero ntabwo areka umugabo we ngo abe yababara cyangwa se agire ubuzima bwo kwigunga ahubwo buri gihe ahora amuhozaho ijisho ngo arebe ko nta kibazo afite mu buzima. Ibi bituma urukundo rukomera ku rwego rwo hejuru ndetse bikongera icyizere mu rugo. Musore, n’ubona umukobwa nk’uyu ntuzamwirengeshwe.

3.Yumva vuba

Umukobwa nk’uyu wabyariye iwabo aba afite ubushobozi bwo kumva no guhita atekereza cyane ku kibazo kiri mu rugo, cyane ibyerekeye amafaranga abyumva vuba iyo umusobanuriye uko bimeze ahita abisobanukirwa kandi akaba yagufasha gufata imyanzuro imwe n’imwe ikomeye kubera ko aba yarafungutse mu bwonko.

4.Aba azi icyo ashaka

Abakobwa nk’aba baba ari ari beza cyane kubera ko baba bazi byinshi, ubuzima bw’umunezero baba barabubayemo ndetse n’ubw’umubabaro. Nta mikino mu rukundo kuko baba badakeneye kongera kubyarira mu rugo rw’ababyeyi ahubwo baba bumva bakeneye gushinga ingo zabo zikomeye. Iyo umukobwa nk’uyu rero ahuye n’umusore ufite gahunda nta kabuza aramukundwakaza ndetse akanashinga urugo rugakomera.

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu byishimo byinshi umukobwa Samantha wamamaye muri filime nyarwanda yarangije kaminuza .

Uwahoze ari umugore w’umuherwe Jeff Bezos agiye kurongorwa n’umwalimu.