in

Uwahoze ari umugore w’umuherwe Jeff Bezos agiye kurongorwa n’umwalimu.

Jeff Bezos, Founder and CEO of Amazon, and his wife MacKenzie Bezos arrive on the red carpet at the Amazon Studios after-party celebrating the 67th Annual Primetime Emmy Awards. (Photo by Paul Mounce/Corbis via Getty Images)

Uyu mugore na we ufite agatubutse witwa MacKenzie Scott wahoze ari umugore w’umukire wa mbere ku Isi, Jeff Bezos, biravugwa ko agiye gushakana na Dan Jewett, umwarimu wigisha amasomo ya siyansi mu ishuri ryisumbuye rya Lakeside School riherereye mu Mujyi wa Seattle muri Leta ya Washington.

MacKenzie uzwiho gukora ibikorwa by’ubugiraneza, yatandukanye na Jeff Bezos mu 2019 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana. Byahise bimugira umwe mu bantu bakize ku Isi kuko yahise ahabwa kimwe cya kane cy’imigabane ya sosiyete ya Bezos yitwa Amazon, aho ubu afite umutungo ungana na miliyari 53$.

Ibyo kubana kwe na Dan Jewett byamenyekanye muri ‘Weekend’ bitangajwe na Dan ku rubuga rwa ‘The Giving Pledge’ afatanyije na Mackenzie, rushishikariza abantu bakize ku Isi gukora ibikorwa by’ubugiraneza.

Dan yagize ati “Ngiye gushyingiranwa n’umwe mu bantu nzi bafite umutima mwiza kandi ufasha, ngiye gufatanya nawe mu rugamba rwo gufasha abandi. Nizeye ko ubumenyi mfite buzaba kimwe mu bizamfasha gufatanya na MacKenzie tukagera kure.”

MacKenzie amaze gutanga miliyari z’amadolari mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza, ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yahaye miliyari enye z’amadolari imiryango 385 ikora ibikorwa bitandukanye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibyiza ushobora kuba utari uzi byo gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo.

Uyu mugabo yakoze agashya ajya gusezerana n’umugeni we yambaye mu buryo busekeje|benshi bamuhaye inkwenene.