in

Mu byishimo byinshi umukobwa Samantha wamamaye muri filime nyarwanda yarangije kaminuza .

Uyu mukobwa wamamaye nka Samantha muri filime nyarwanda yitwa Ingabire Pascaline.Kuri ubu yasoje amasomo ye muri Kaminuza.

Ingabire Pascaline yigaga Ibaruramari muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK). Amashuri yisumbuye yayize muri G.S. ASPEKA Kayenzi.

Mu byishimo byinshi yatangaje yashimishijwe no kuba yasoje amashuri ye ya kaminuza kuko ari indi ntambwe yateye ndetse ko bigiye kumufasha mu kazi ke ko gutunganya filime asanzwe akora.

Ati “Nishimiye kuba nasoje amasomo rwari urugendo rutoroshye ariko narurangije. Kuba narize ibaruramari n’ubundi bizamfasha cyane mu kazi ko gutunganya filime nsanzwe nkora kuko byanga bikunze hari aho amafaranga azahurira na filime nsanzwe ntunganya. Ni byiza cyane.”

Ingabire kuva mu 2015 ni bwo yinjiye muri sinema Nyarwanda ndetse biramuhira aramenyekana. Mu minsi ishize aheruka gutangira gushyira hanze filime ye bwite yise ‘Inzozi’.

Iyi filime irimo abakinnyi b’ibyamamare nka Mama Nick, Diane na Nick wo muri City Maid, Mama Michou wo muri Rwasa, Madederi wo muri Papa Sava n’abandi benshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu mugabo yavutse adafite amaguru n’amaboko|Ubu ni umuherwe cyane|Ese abaho ate?

Dore ibyiza ushobora kuba utari uzi byo gukundana n’umukobwa wabyariye iwabo.