in

Menya ibitera kuzana inda nini ku bagabo ndetse n’abagore n’uburyo wabyirinda

 

Burya kugira inda nini cyangwa se ibyubushye cyane ku bagabo ndetse n’abagore bituruka ku bintu byinshi bitandukanye byiganjemo ibyo kurya ndetse no kunywa.

Reka duhere ku bagabo burya ngo umubiri w’umugabo ugira umusemburo witwa testosterone ugenda wohereheza ibinure mu bice bitandukanye by’umubiri.

Uyu musembero niwo utegekaho ibyo binure byakoherezwa kubikwa ariho mu gice cyo ku nda n’ibikanu ndetse no mu gice cyo hejuru cyose y’umubiri.

Iyi niyo mpamvu karundura ikunda gutera abagabo kugira inda nini.

Reka noneho turebe ikibitera ku bagore burya abagore bo bagira umusemburo wa cortisol wifatanya nundi muke cyane wa testosterone nke bagira mu mubira wabo iyi itegeka ko ibinure bijya kubikwa mu bice byo hepfo harimo amabuno, inda ndetse n’ibibero.

Gusa iyo iyi misembero iyo ikoze nabi byabinure byigira mu gice cyo hejuru gusa maze ugasanga icyo hasi kitiyongera.

Dore i byagufasha kwirinda umubyibuho ukabije:

1.kutanywa ibintu birimo amasukari menshi.

2.kwirinda kurya ibintu byiganjemo amavuta menshi.

3.Gukora Siporo zose harimo pompaje kwiruka nizindi kuko abahanga bavuga ko Siporo ari wo muti urambye kandi wizewe wiki kibazo kandi ngo iyo ubikoze neza bigenda neza.

4.kurira ku gihe ndetse ntuhindagure amasaha uriraho.

5.kuruhuka bihagije ibi nabyo birafasha cyane.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ukwibyara gutera ineza ababyeyi; Meddy yifurije isabukurunziza umwana we ndetse anatakagiza umugore we byavuzwe ko amukubita (AMAFOTO)

Umva ko i Rwanda bogeza! Ubwiza bwa Hannah Karema Tumukunde wegukanye ikamba rya miss Uganda bwasajije abantu – amafoto