in

Dore bimwe mu bitera Kuzana amaraso mu masohoro, cunga neza ko udafite ibi bimenyetso

Kuzana amaraso mu masohoro cyangwa se gusohora amaraso si ikibazo kiba ku bagabo bose ariko ni ikibazo gihangayikisha uwo kibayeho dore ko hari n’ababa basohora amaraso igihe cyose basohoye. Abo nibo mu Kinyarwanda bita ibihashi gusa bihangayikisha iyo ibi bikubayeho uri munsi y’imyaka 40.

Ni iki gitera gusohora amaraso?

Kuzana amaraso mu masohoro biva ku mpamvu nyinshi zinyuranye. Muri zo twavuga:

1.Indwara ziterwa na mikorobe no kwangirika bijyana no kubyimba

Mu ndwara ziterwa na mikorobe twavuga imitezi, mburugu, clamydia na tirikomonasi.

2. Gukomereka

Gukomereka imbere mu miyoborantanga n’imyanya y’imbere mu gitsina bishobora gutera kubona amaraso mu masohoro.

3. Kuziba

Kamwe mu duheha two mu myanya y’imyororokere gashobora kuziba.

4.Ibibyimba na kanseri 

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 900 bazanaga amaraso mu masohoro bwerekanye ko 3.5% bari bafite ibibyimba akenshi muri porositate.

Ubu burwayi buvurwa bute?

Nkuko twabibonye iki kibazo giterwa n’impamvu zinyuranye. Havurwa rero bagendeye ku mpamvu itera uko gusohora amaraso.

Niba ari indwara iterwa na mikorobe niyo izavurwa nuko ikibazo gikemuke

Iyo hari ibice byabyimbye umurwayi azahabwa imiti ibyimbura ikanarwanya ububabare

Niba ari ubundi burwayi, nko kwangirika k’umwijima cyangwa indi mpamvu muganga azaguha imiti ivura ubwo burwayi

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibikubaho iyo uriye imineke mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina.

Burera : abaturage baravuga ko inzoka zibatondagira baryamye,menya impamvu