in

Burera : abaturage baravuga ko inzoka zibatondagira baryamye,menya impamvu

Abaturage batuye mu karere ka Burera, Umurenge wa Kagogo,Akagari ka Kayenzi umudugudu wa Gakoro bavuga ko batuye mu mudugudu ubagoye cyane kuko ntabikorwa remezo bitandukanye bafite cyane cyane umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi.

Bavuga ko kuba badafite umuriro n’amazi ari kimwe mu bigira ingaruka zikomeye Ku burere bw’abana babo haba mu ishuri ndetse no mu mibereho isanzwe kuko bituma umwana akura avunika.

Aba abaturage bemeza ko abana babo biga, bibakururira ingaruka zo kudatsinda mu ishuri kuko bajya kuvoma kure bakavayo bakerewe rimwe na rimwe bagasiba bagacikanywa n’amasomo ndetse bamwe muri bo bagashiduka bariretse.

Ikindi bagarukaho ni uko nubwo amazi abagora ariko n’ikibazo cy’umuriro ngo ni ingorabahizi nabyo bigira ingaruka Ku bana babo babura uko basubira mu masomo, gutsindwa no kugira ubushake buke bwo kwiga bigakomoka aho.

Ikindi kibazo bagaragaje cyo kuba nta mazi bafite ni uko bituma bagira umwanda batikururiye, kuko akenshi bava mu murima bagera mu rugo bakabura amazi bagahitamo kurara badakarabye kuko iyo amazi yabuze ngo bafata i yambere bakajya kuvoma muri Uganda ku kiyaga cyaho cyitwa Cyahafi.
Ibi ngo bibakururira indwara zitandukanye ziterwa n’umwanda, kuba bitabaza kujya kuvoma kuri Cyahafi nabyo ngo ntibyoroshye kuko ari kure cyane kandi n’amazi bakurayo ntiyizewe kuko ari ay’ikiyaga atarimo umuti akaba abarwaza inzoka n’ubwo bungamo bavuga ko bamaze kubimenyera.

Aba baturage bavuze ko kuba badafite amazi n’umuriro bibashyira mu bwigunge kuko no mu kinyarwanda bagaragaza ko umuntu utagira epfo na ruguru aba adafite amazi n’umuriro.

Aba baturage bavuga ko kubera imiturire yabo igoranye hari n’igihe inzoka zibasanga mu buriri zikabatondagira baryamye, ndetse bagahamya ko hari igihe bahitamo kuryama uko bavuye mu murima batakarabye kubera kubura amazi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore bimwe mu bitera Kuzana amaraso mu masohoro, cunga neza ko udafite ibi bimenyetso

Ubufaransa bushyize akadomo ku nzozi z’Ubwongereza mu gikombe cy’isi uyu mwaka