in

Dore amayeri abasore badukanye atuma baryamana n’inkumi

Hari amayeri abasore bamwe na bamwe muri iyi minsi basigaye bakoresha ndetse akaba intwaro yo gushuka abakobwa bikarangira banaryamanye.

Amwe muri ayo ni aya akurikira:

1.Kurira( Gusuka amarira)

Hari igihe kigera umuhungu agakoresha amarira , akarira cyane kugira ngo umukobwa ubone ko ibyo umuhungu arimo kuvuga ari ukuri kandi bimubabaje. Icyo gihe umukobwa abona ko agomba ku guhoza no kumuguma hafi agatangira kukubaza icyo wifuza ngo akiguhe kuko abayumva agahinda ufite yakagufashamo.

Nibwo rero iyo umuhungu amusabye ko baryamana kubihakana biramugora cyane kuko aba yamaze kwemera ko icyo ari cyo cyose yakimukorera. We aba yumva ko niba ubimusabye aribyo bishobora kumukiza ayo Marira n’ako gahinda afate kuburyo kubihakana bimugora cyane bikarangira muryamanye.

2.Kukwizeza ibitangaza

Yego Si bose , ariko benshi mu basore bakoresha ibinyoma iyo barimo gutereta, Usanga ashobora no kukwemerera kukugurira inzu kandi we atarayigurira. Iyo rero abona ko nawe watangiye kwizera ibyo ari kukubwira uba umuhaye umwanya wo kongera kukwizeza ibitangaza byinshi.

3.Kukubwira amabanga

Ku nyungu ze umuhungu ashobora kukubwira byinshi akagera n’ aho akubitsa ibinga, rimwe na rimwe hari ibyo akubwira akubeshya ubundi akagira ibyo akubwiza ukuri ukagira ngo ni impuhwe yakugiriye kandi we afite icyo ashaka.

Ubwo rero ni cya gihe usanga umukobwa atangira kugira impuhwe kuko aba yumva nawe wamubwije ukuri agatangira koroshya mu mutwe wamubwira ibintu byose ukumva arabyikiriza nibitaribyo akavuga yego.

Umuhungu rero iyo abonye wabaye utyo ahita yicinya icyara kuko aba yageze ku ntego ye. Usanga kenshi abakobwa bameze batyo bakunda no kumva bababajwe nibyo bababwiye akenshi bakagira amaranga mutima n’amarira akaza agashiduka batangiye kumukoresha imibonano mpuza bitsina itateganyijwe.

4.Icyubahiro kirenze urugero

Ni kenshi uzasanga umukobwa w’imyaka 20 ari kumwe n’umuhungu w’imyaka irenga mirongo itatu ariko ugasanga umuhungu yamwubashye aramukarabya mu ntoki akamutamika akamusiga amavuta akamwambika inkweto ndetse benshi bakanazihanagura ariko kugira ngo amwereke ko ari umuntu udasanzwe.

Ibyo rero bituma umukobwa atangira kwirekura agatangira na we kumva agize impuhwe ku buryo iyo atangiye kuvuga aba ameze nk’ uwabuze umwuka. Iyo rero mumaranye umwanya uhagije wisanga wamaze kugirana imibinano mpuzabitsina na we kandi utari wabiteguye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru Reagan Rugaju ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko mugenzi we Fuadi Uwihanganye yamubwiye amagambo yatunguye benshi

“Bibaho ko uba inda*a, mama wawe yari mutima w’urugo” Shaddy Boo yibasiwe bikomeye n’abakoresha Twitter