in

Cyore: Umwana w’umuhungu wa Zari yahishuye ko ari umutinganyi, nyina yihaniza abamwibasiye(VIDEO).

Umwana w’umuhungu umuherwekazi Zari Hassan yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we, Ivan Ssemwanga, yatangaje ko ari umutinganyi bituma nyina atanga ibisobanuro ku bamwibasiraga.

Ni nyuma y’aho uyu muhungu witwa Raphael agiye kuri Instagram ye live akemeza ko ari umutinganyi ndetse ababonye ayo mashusho bikabatangaza cyane.

Kanda kuri iyi video wumve umuhungu wa Zari ahamya ko aryamana n’abo bahuje igitsina

Zari ubwo yasubizaga abamubazaga impamvu ashyigikiye umuhungu we, yahamije ko ari uburenganzira bwe kuba umwana yakwihitiramo icyo ashaka kuba cyo, ariko yongeraho ko ibi uyu muhungu yabikoze mu rwego rwo guca intege abakobwa n’abagore birirwa bamwoherereza amafoto bambaye ubusa ku
mbuga nkoranyambaga uyu mwana akoresha.

Zari ati ” Mubyukuri afite umukobwa bakundana, gusa ibi yabitangaje kubera kurambirwa abakobwa bamwoherereza amafoto muri DM bambaye ubusa,abandi bamwaka amadorali, icyamubereye cyiza ni ugutangaza ko ari umu gay, ni mu mureke mumuveho ni uburenganzira bwe.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba warabaswe n’ibi bintu bikurikira uri umusore/umugabo menya ko urimo kwiyangiriza ubuzima.

Rihanna yerekanye ubwiza budasanzwe asigaye afite mu isura nshya(AMAFOTO)