in ,

Cristiano Ronaldo yatangaje izina ry’umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi

Cristiano Ronaldo usanzwe ufatwa nk’umwe mu bakinnyi biyemera cyane ku isi yongeye kubishimangira ubwo yavugagako ko kuri ubu abona ariwe mukinnyi w’umuhanga uri kuri iyi si y’abazima.

Résultat de recherche d'images
Cristiano ati :”Ninjye mukinnyi mwiza ku isi muri iki gihe”

Mu kiganiro yagiranye na La Gazzetta dello Sport, ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Cristiano Ronaldo akaba yagize ati : “Kuri njyewe ninjye mukinnyi mwiza ukina umupira w’amaguru ku isi kandi buri munsi nkora ibishoboka byose kugirango ndusheho kwigaragaza. Buri gihe mba nifuza kuba natera imbere mu mikinire yanjye. Ntekerezako iyo ari nayo mpamvu ituma naragiye ngera ku bintu bihambaye bitandukanye. ”

Cristiano Ronaldo akaba yanagize icyo avuaga ku mvune yagize muri Euro 2016, aho yasobanuye ko ubu yakize neza ndetse yiteguye kongera kwigaragaza akereka abantu bose ko ariwe wa mbere ku isi. Tu bibutseko mu mikino 2 Cristiano aheruka gukina mu ikipe ya Portugal yabashije gutsinda ibitego 5 byose.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uganda : Irebere uburanga bw’abakobwa bahatanira Miss Beach 2016 (Amafoto)

Am Back by Slim Dallas