in

NdabikunzeNdabikunze

Cristiano Ronaldo yahishuye uburyo Papa we yamubwiye ko bazapfa ari abatindi.

Cristiano Ronaldo, umaze iminsi mike asinye mu ikipe ya Manchester United avuga ko yagerageje kugera ku ntsinzi yo kwikura mu bukene bwari bwarugarije umuryango wabo nubwo papa we witwa Mohamed Ali yari yaravuze ko bazapfana ubukene.

Umuryango wa Cristiano wabaga mu buzima bugoye y’ubukene ariko Cristiano Ronaldo avuga ko yashyizemo imbaraga arakora cyane,nubwo se yakundaga kumubwira ko bitazashoboka .Cristiano Ronaldo uyu munsi n’umuryano we babayeho mu buzima bwiza cyane kubera ko yiyemeje guhindura amateka y’ubuzima bwo mu rugo iwabo aho amagambo yabwiraga se akiri muto yabaye impamo nubwo ise atakiriho.

Cristiano Ronaldo kugeza ubu niwe mukinnyi w’umupira w’amaguru uhembwa amafaranga menshi aho umutungo we wose ubarirwa muri Miliyoni 120 z’amadorali ndetse akaba anatunze ibindi bintu byinshi bimwijiriza akayabo k’amafaranga harimo nk’amahoteli.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kwamamara muri filime z’urukozasoni, Isimbi Noeline yatangiye umurimo mishya.

Video: Umusore yataye umugeni we ujya kwibyinira imbyino zidasanzwe.