in

Colo Boy wigaruriye umuziki w’Amajyepfo y’u Rwanda yasohoye indirimbo nshya

Niyibirora Claude uzwi nka Colo Boy mu muziki nyarwanda yasohoye indirimbo nshya yitwa ‘ Ibinyoni’ ahamya ko izamugeza kure.

Kuwa Gatatu , tariki ya 16 Kanama nibwo umuhanzi Colo Boy yasohoye indirimbo nshya yise ‘ Ibinyoni’, ni indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat.
Uyu muhanzi aganira na Yegob.rw yavuze ko iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Mazz Beatz, amashusho akorwa na Shema direct.

Igitekerezo kikaba cyaravuye kugushaka indirimbo ibyinitse yatuma urubyiruko rukomeza kuryoherwa n’ibibihe by’impeshyi ( Summer Time).

Yagize ati ” Nk’umuhanzi njya gukora iyi ndirimbo narebye uburyo urubyiruko muri iyi ‘summer time’ ruri kwitabira ibitaramo n’ibirori, ndavuga nti uwakora indirimbo ibyinitse ko yanezeza abafana bange kandi bari bamaze igihe banansaba guta hanze undi muzigo mushya”.

Colo Boy avuga ko we umuziki awukora agamije ko wazamugeza kure mu Rwanda ndetse no ku ruhando Mpuzamahanga kuko byose ngo bitangira ari ukwiyemeza no kwiha intego.

Colo Boy abajijwe umuhanzi mu Rwanda afata nk’ikitegererezo yasubije ko kuri we nta muhanzi runaka agenderaho ko ahubwo ukoze umuziki mwiza wese amukuraho isomo.

” Ngewe nta ‘Role model’ ngira, ngewe umuntu wese ukoze indirimbo nziza mukuraho isomo , nkavuga ngo ko iyi video ari nziza ngewe sinayikora. Ni uko Colo Boy nkora”.

Ibinyoni ni indirimbo ya gatatu uyu muhanzi ukorera umuziki mu Karere ka Nyanza akoze nyuma y’iyitwa Akana yahereyeho ndetse na Bakwame yari yabanjirije iyo, izi ndirimbo zose zikaba ziri kuri YouTube Channel ye yitwa ‘ Coloboy Official’.

Wanyura hano ukareba indirimbo:

Colo Boy avuga ko imbogamizi agira mu muziki akora Ari uko nta abamureberera inyungu agira ( management) cyangwa abafanyabikorwa kuko ayo ashora yose ava mu bikorwa bye by’ubucuruzi.

Colo Boy uvuga ko umuziki uzamufasha kugera kure mu buzima bwe.

Colo Boy ubwo yari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Ibinyoni.
Colo Boy ujya witabira ibitaramo bitandukanye.
.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Stade AMAHORO imirimo yo kuyubaka irimo kugera ku musozo vuba iratangira gukoreshwa [Amafoto]

Burya koko iyo urenze uburenze! Bossi wa Bruce Melodie nta guca ku ruhande yongeye gushimangira ko akwiriye kuba bossi w’uyu muhanzi ukunzwe na benshi muri Afurika -AMAFOTO