in

Carlo Ancelloti utoza Real Madrid yasubije abibaza niba azajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil

Umutariyani Carlo Ancelloti utoza Real Madrid yasubije itangazamakuru ndetse n’abantu muri rusange bibaza niba byashoboka ko yajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil.

Muzehe Ancelloti w’imyaka 63 y’amavuko yahakanye ibyo kujya gutoza Brazil

Nyuma y’uko Brazil isezerewe na Croatia mu mikino y’igikombe cy’isi muri 1/4 bayitsinze kuri penaliti , nta kuzuyaza Adenor Leonardo Bacchi wamenyekanye nka Tite watoza Brazil yahise atangazwa ko urugendo rwe rwo kuva muri 2016 ari umutoza wa Brazil rihagarariyeho aho.
Nyuma y’uko Tite asezeye amakuru yatangiye kuba menshi yukya gutoza abahungu ba Brazil bazwi kwizina rya Samba Boys, amakuru akavuga ko Zidane, Pepe Guardiola cyangwa na Carlo Ancelloti yareka gutoza Real Madrid akajyayo.
Ubwo Ancelloti yari mu kiganiro n’itangamakuru yabajijwe niba bishoboka ko yazajya gutoza ikipe y’igihugu ya Brazil maze na we atajijiganyije ayo makuru ayamaganira kure ati ” Ntago mbizi,ntago nigeze mpamagarwa nabo cyangwa ngo ishyirahamwe ru’umupira w’amaguru muri Brazil ngo rinyegere. Ndashaka kuguma muri Real Madrid. Sinzigera nsaba Real Madrid kugenda”.

Muzehe Ancelloti w’imyaka 63 y’amavuko afatwa nk’umwe mu batoza ba ruhago isi yagize kuko uyu mugabo yatwaye Ibikombe bya Champions League bine harimo bibiri yatwaranye na AC Milan ndetse n’ibindi bibiri yatwaranye na Real Madrid. Ancelloti kandi afite agahigo ku kuba ariwe mutoza byibuze watwaye igikombe cya Championa muri Championa eshanu zikomeye i Burayi ni ukuvuga muri Espagne, Ubwongereza, Ubutariyani, Ubufaransa ndetse n’Ubudage.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma ya Luvumbu, Rayon Sports igiye kongera guhahamura abacyeba isinyishe rutahizamu w’igikurankota wifuzwaga n’amakipe akomeye hanze y’u Rwanda

Impanuka y’indege yahitanye ubuzima bw’umuntu 1 abandi batatu barakomereka